Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubuyobozi bwa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali (...)
Ubuyobozi bwa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali burasaba abakristo kwirinda imyidagaduro mu cyumweru cy’icyunamo

Ubuyobozi bwa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali burasaba abakristo babo kwitonda mu materaniro no kwirinda kwidagadura mu bitaramo n’iminsi mikuru, mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ibi Umushumba wa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali Rev Past Rurangirwa Emmanuel yabitangaje mu kiganiro na Ubugingo.com, ubwo yasabaga abakristo b’itorero rya ADEPR hirya no hino mu mu jyi wa Kigali kwirinda imyidagaduro y’ibitaramo, iminsi mikuru n’izindi gahunda zikitondeshwa mu cyumweru cy’icyunamo. Yanasabye kandi ko mu bihe by’amateraniro hakwiye kubaho kwitonda ahubwo bose bakifatanya n’abandi banywarwanda kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ati ‘’ Bakristo dukomeze twubakane, dufashanye nubwo imirimo y’itorero n’iyacu isanzwe iba ikomeje ariko ni byiza kwitonda muri iki cyumweru cyo kwibuka, habeho kwitonda mu materaniro, iminsi mikuru n’ibitaramo byitondeshwe kuko turi mu cyunamo.’’

Rev Past Rurangirwa Emmanuel

Rev Rurangirwa kandi yongera kwibutsa abakristo ko bakwiye kwitabira ibiganiro nk’uko biba byateguwe n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta, kimwe mu ndangagaziro ikwiye kubaranga nk’abanyarwanda beza.

Ikindi Rev Rurangirwa yavuze ni uko kuri ubu bari muri gahunda yo kwegeranya amazina y’abazize Jenoside muri buri Paruwasi, hakubakwa urukuta ruzashyirwaho ayo mazina, bikazaba bigamije guha agaciro abazize Jenoside no kubibuka mu buryo bwa buri munsi. Ati ‘’Tugiye kubarura amazina y’abantu bahitanywe na Jenoside, ayo malisiti ( urutonde) arimo arakorwa kuri buri paruwasi, tuzubaka agakuta kanditseho ayo mazina bigaragaza ko kwibuka bizajya bihora byivugira.’’

Icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda gitangira tariki ya 7 kigasozwa tariki 13 Mata. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’2016 ikaba igira iti ‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umwaka ushize ADEPR-mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali hakozwe ibikorwa bitandukanye bifatika bigamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside ku bufatanye n’inzego za Leta aho buri Paruwasi igize Ururembo rw’umujyi wa Kigali hubatswe inzu igenewe uwarokotse Jenoside utishoboye, ibi kandi babifatanyije na gahunda y’amajoro yo kwibuka ndetse no gusura inzibutso za Jenoside mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside.

Ubusanzwe igihe cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kimara iminsi 100, ishushanya inzira y’umusaraba banyuzemo. Muri iki gihe abantu mu nzego zitandukanye, ibigo bya Leta n’ibyigenga, amadini n’amatorero bategura ibikorwa bigamije kwibuka abari abakozi babo ndetse no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza