Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubuyobozi bwa Radiyo Umucyo bwagize icyo butangaza (...)
Ubuyobozi bwa Radiyo Umucyo bwagize icyo butangaza nyuma y’igihembo bahawe muri Groove Awards

Ku cyumweru gishize tariki 13/12/2015, nibwo kuri Hoteli Serena habereye igikorwa cyo gutangaza no gushyikiriza ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2015 ababitsindiye mu byiciro bitandukanye. Ubuyobozi bwa Radiyo Umucyo, nk’umwe mu bahawe igihembo cy’abagize uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’iyobokamana ( Gospel) mu Rwanda, bagize icyo batangaza.

Umuyobozi w’iyi Radiyo Bwana Nkundimana Noel yatangaje ko nubwo ibihembo nk’ibi nta yandi mafaranga mu buryo bufatika byakwinjiza, ariko bitera imbaraga ugihawe kuko byibuze uba ubonye umuntu ukubwira ko ibyo ukora bifite umumaro.

Ati ‘’ Byose biba bifite agaciro, hari igihe umuntu akora ariko utagira ukubwira ati ‘warakoze’’, iyo umuntu aguhaye yaba Certificat cyangwa se icyo gikombe bigira umumaro ku murimo w’Imana.‘’ Yakomeje agira ati ‘’ nubwo nta mafaranga arimo ariko nka Radiyo Umucyo twashimishijwe n’uko hari abantu bicara bakavuga ko natwe nari umusanzu dutanga muri sosiyete.’’

Iki gihembo Radiyo Umucyo yagishyikirijwe hamwe na Korari Bethlehem ya ADEPR-Gisenyi, nk’abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gutanga umusanzu ufatika muri Gospel mu Rwanda mu mwaka w’2015 (Outstanding contributors). Ibi bihembo bakaba barabihawe nyuma yo gutoranywa n’akanama nkemurampaka kuko iki kiciro kitanyuzwa mu matora nk’ibindi.

Ibihembo bya Groove Awards bimaze gutangwa incuro 3, bikaba bigenerwa indirimbo zihimbaza Imana n’abahanzi cyangwa se amatsinda yahize ayandi mu kugira amajwi menshi nyuma yo gutorwa n’abanyarwanda mu byiciro biba byashyizwe ahagaragara.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza