Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubuzima bufite intumbero y’iteka ryose
Ubuzima bufite intumbero y’iteka ryose

Ese hari ubuzima nyuma y’ubu? Ese uburyo tubayeho bugira ingaruka ku buzima bw’iteka ryose? cyangwa se tunywe, turye kuko ejo tuzapfa? Ibi ni ibibazo dukwiye kwibaza twese mu ngeri zose turimo. Imana irifuza ko tubaho ubuzima bufite intumbero. Bibiliya itubwira guhanga amaso Yesu kandi uwo Yesu yicaye iburyo bwa Se mu ijuru; ibi bivuze ko intumbero yacu ikwiye kurenga ubuzima tubayeho ku isi; ikaba iyo kuzabana na Yesu iteka ryose.

Mose muri Zaburi yagize ati: iyo umuntu arambye ageza ku myaka 70, uwarambye cyane akageza 80 nuko asaba ngo tugire ubwenge bwo kubara iminsi yacu; tugire imitima y’ubwenge, mu yandi magambo imitima ifite icyerekezo.

Yesu aza, yahinduye urupfu umuryango utugeza mu bwami bw’Imana. Impamvu abakristu tukirwana intambara zimwe za zimwe tutari dukwiye kurwana mu isi turimo n’uko akenshi tuba twatakaje icyerekezo cy’Iteka ryose, ahubwo tugatumbira ubuzima bugufi bwo muri iyi isi.

Pawulo we yagize ati: “kubaho kwanjye ni Kristu kandi no gupfa ni inyungu…” yari yarasobanukiwe ko urugendo hano ku isi ari urw’igihe gito cyane kandi ko imibabaro turugiramo idakwiye kugereranwa n’ubwiza tuzahabwa mu buzima bw’iteka ryose.

Dukwiye gutumbera Yesu kuko ariwe banze ryo kwizera kandi urupfu ku bizera ni umuryango utwinjiza mu buzima bw’iteka ryose aho tuzabana na Yesu ubuziraherezo.

Ubuzima bwa hano mu isi twabugereranya no kugendera muri bus (bisi) utazi aho n’igihe izahagarara. Umushoferi wayo ni we ufite ububasha bwo guhagarara igihe abishakiye akakuvanamo ugeze aho agomba kugera (umunsi w’urupfu rwacu). Uburenganzira bwo kubona ijuru tubuhabwa n’‪#‎ubusabane‬ dufitanye n’Imana twagereranya n’umushoferi w’iyi bus.

Bavandimwe, reka tugire ibyiringiro by’ijuru kuko Yesu Kristu yazutse. Ubuzima turimo ubu nibwo budutegurira uko tuzabaho iteka ryose. Kandi uburyo n’igihe cyo kuvira muri ubu buzima si ibyacu ahubwo biri mu maboko y’Imana idukunda.

#‎Ibyanditswe‬: Abaheburayo 12:1-2 / Zaburi 90:10,12 / Umubwiriza 3:1-7 / 2Abakorinto 4:16-18 / Yohana 14:1-6 / Abaroma 8:18-25

Ev. Lambert BARIHO ( Omega Church)

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza