Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubuzima bwawe bugomba kugira intego mu byo ukora (...)
Ubuzima bwawe bugomba kugira intego mu byo ukora byose.

Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byosenk’uko byanditswe ngo “Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.” 2 Abakorinto 9:8

Ubuzima budafite intego buba nta cyerekezo bufite, nyirabwo ntabasha no kumenya ikimukwiriye kuko ntacyo abayitayeho. Muri Kristo Yesu, urimo wese aba ari icyaremwe gishya kandi intego ze zose Imana irazishyigikira kuko aba ariyo igenga ubugingo bwe.

Muri Yesu Kristo hari byo tuba tugogomba gukora, birashoboka ko wabikora ku bwawe cyangwa ukabikora kubera inshuti zawe. Impamvu iyari yoyose yagutera kubikora iyo bidakoranwe urukundo n’intego runaka nkuko Imana yayiteguye ku buzima bwawe, uba ukoze ubusa rwose kuko Imana ntiyita kubyo wakoze. Niyo mpamvu niba uzi intego y’ubuzima bwawe ukwiriye gukora byose uyobowe n’Imana, ugakora ibyo usabwa gukora nta mpamvu runaka ushingiyeho nibwo uzabasha kubona ingororano yawe.

Buri kintu cyose gikwiye gukorwa igihe kirimo ubushake bw’Imana n’aho ubundi byaba ari ubusa. Ikinyuranye n’ubushake bw’Imana mbere yo kugikora ukwiye kwibaza niba icyo kintu kitanyuranije n’umugambi w’Imana ku buzima bwawe cyane cyane iyo utekereje ugasanga ibyo urimo ukora atari umuhamagaro wawe cyangwa impano yawe.

Wenda niba warahamagariwe kwigisha ukwiye kubikorana umwete ariko ntiwirirwe utera intambwe yo kwifuza kuba umuyobozi, niba warahamagariwe kuyobora, uyoborane umwete n’ikizere cyinshi kuko ariko bikwiye mu mubiri wa Kristo Yesu. Birashoboka ko waba ufite impano nyinshi zitandukanye ariko se niyihe ukunze kuruta izindi?, aho ukwiye guhitamo muri zo zose iyo ukwiye gukoresha.

Icyo twese duharanira ni ukunezeza Umwami Yesu waduhamagariye kuba mu murimo we, ntabwo twahamgariwe kunezeza umuntu. Wite ku muhamagaro wawe n’intego y’ubuzima bwawe muri Kristo Yesu nibwo uzabasha kunezeza uwa guhamagaye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza