Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubwato bwawe Yesu aracyaburimo!
Ubwato bwawe Yesu aracyaburimo!

Uyu munsi muri iyi nkuru ishingiye ku ijambo dukesha Dr. Ivan Twagirashema, ijambo ikubiyemo riratwereka ko Yesu afite ububasha n’ubushobozi bwo guhagarika imiraba n’imiyaga yose. Iri jambo kandi rirahamagarira umuntu wese kumvira Yesu Kristo kuko byaba bibabaje imiyaga n’imiraba bibasha kumwumvira ariko twe ntitumvire Umwami wacu Yesu.

Iri jambo rikomeza ritwereka ko ibyacu Yesu akibirimo nkuko yari mu bwato nubwo abigishwa be batekerezaga ko atabyitayeho. Dore uko iryo jambo rivuga:Mariko 4:38 “Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego. Baramukangura baramubwira bati: "Mwigisha ntubyitayeho ko tugiye gupfa?" Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati "ceceka utuze." Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose. Arababaza ati: "ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?"

Yesu ubwato bwawe aracyaburimo, ubuzima bwawe arahari n’ubwo bigaragara nk’aho asinziriye. Ukwizera wifitemo ni ko gutuma Imana ikangukira ibyawe, kandi iyo ihagirukiye kukugirira neza imiyaga irumvira, ibibazo bigahinduka ubusa kuko uwo wizeye ari Umwami w’abami, ni igitare yitwa Yesu. Ariko koko umuyanga n’inyanja biturushe ubwenge!!! Byumviye Kristo nta no kuburana. Ariko twe Imana tuyiha conditions! Imana ijye itubabarira muri byose. Amen,Ivan T

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza