Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubwenge nyabwo umuntu wese yari akwiye gutunga
Ubwenge nyabwo umuntu wese yari akwiye gutunga

Iyi si dutuyemo iyobowe n’abahanga batandukanye, bize ibintu byinshi mu mashami atandukanye, yewe no mu bigo byaba ibya Leta n’ibyigenga, iyo batanga akazi, hari ibisabwa, muri byo amashuri aza ku mwanya wa mbere. Aya mashuri twiga mu isi aduha uumenyi butandukanye ku byo tuba twakurikiranye.

Nubwo ibi byose biriho ndifuza kukumenyesha ko hejuru y’ubwenge, hejuru y’ubuhanga, hari Imana ibiruta byose. Kuyimenya no kuyubaha, uba ujijutse neza cyane.

Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, nuko rero shaka ubwenge, ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga. Ijambo ry’Imana ritubwira ko kubaha Imana ari bwo bwenge (Job28:28). Bishatse kuvuga ngo ubwenge bwa mbere burenze ibindi muri ubu buzima ni UGUSHAKA IMANA NO KUYUBAHA!!!!!

Mu isi turwana no gushaka ubumenyi, ibitabo tukabimarayo, degrees (impamyabumenyi) sinakubwira, titles tukivayo Professors, Dr, Maitres.... Ariko ibi byose biguma ari ubumenyi kuko ntibitanga bwa bwenge butuma tumenya Imana tukayubaha.

Kristo Yesu ni we nzira, ukuri n’ubugingo, muri we duhabwa kumenya Imana kandi twayubaha muri byose ni bwo BWENGE n’ijuru rishima. Reka guta umwanya mu mpaka ku by’Imana, kugira amakuru ku bya Bibliya siko kuba umunyamwuka, kumenya amakuru ya Yesu siko kumumenya. Ahubwo wige kumva ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa. Yesu yaravuze ngo abe n’abumva kandi bakarikurikiza.

Umuntu ujijutse nyabyo ni uwubaha Imana, ibindi byose birangirira mu isi, ariko abubaha Imana babikiwe gakondo irusha izo batuyemo mu isi, kuko igambiriye kuzabana nabo. Amen!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza