Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubwongereza: Abakristo mu gihirahiro cy’amahitamo yo (...)
Ubwongereza: Abakristo mu gihirahiro cy’amahitamo yo kuguma cyangwa kuva mu muryango wa EU

Abakristo mu gihugu cy’Ubwongereza bari mu gihirahiro cyo kwibaza niba bagomba kuguma cyangwa kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu bw’Uburayi (EU), aho bagomba kwifatanya n’abandi mu matora ya kamarampaka, ateganyijwe mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka. Aya amatora agamije kureba niba igihugu cy’Ubwongereza kigomba kuguma cyangwa kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, icyemezo kigomba kuva mu baturage muri rusange.

Christian Today itangaza ko kimwe mu biteye impungenge aba bakristo ari ukwitandukanye na bagenzi babo bakomoka mu bindi bihugu bihuriye hamwe n’ubwongereza mu muryango wa EU, aho ijwi rya rusange ryabashaga kumvikana. Ikindi ngo ni uko ubusanzwe ubukristo buganisha ku bumwe no kumvikana aho guhangana, ibintu babona bihabanye n’aya matora, bo basanga agamije guhangana no kurushanwa.

Iki kibazo ariko abakristo bibaza bagisangiye n’indi mbaga y’abantu batari bake bibaza uko bizagenda nyuma yo kwitandukanya n’ibindi bihugu, yaba mu rwego rw’ubukungu, imigenderanire, ndetse n’ibindi kuko hari aho bahuriza n’abakristo ko ijwi ry’iki gihugu ryarushagaho kumvikana ku rwego mpuzamahanga. Abavuga ibi bahamya ko ibi bizagira ingaruka zikomeye mu nzego zitandukanye kuri iki gihugu gifatwa nk’igihangange ku isi.

Amasezerano ashyiraho umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yashyizweho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, ahagana mu mwaka w’1950. Ukaba waratumye harushaho kubungabungwa amahoro kuko buri gihugu cyasabwaga kwifashisha ikindi no kubahiriza amasezerano rusange agenga umuryango mbere y’ikintu icyo ari cyo cyose cyakora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza