Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ugize impuhwe nanjye nkazigera n’abandi bakazigira, (...)
Ugize impuhwe nanjye nkazigera n’abandi bakazigira, twavana ubuzima bwe mu kaga(Iyi nkuru yavuguruwe)

Kubw’umutima utabara, impuhwe n’imbabazi, urukundo n’ubumuntu bukubamo, niyo magambo agaragara ku mutwe w’inkuru ibabaje ivuga iby’uburwayi bwa Vestina NIKUZE, ufite imyaka 26 gusa y’amavuko. Nikuze wakoraga umwuga wo kwigisha mu rwunge rw’amashuli rwa Murama ho mu murenge wa Musasa mu karere Karutsiro, ubu ubuzima bwe bushobora kurokorwa n’inkunga yawe uko yaba ingana kose.

Nikuze Vestina wamaze umwaka urenga yivuriza mu mavuriro atandukanye, ubu indwara ye yafashe indi ntera ku buryo adatabawe mu maguru mashya ashobora kubura ubuzima kandi nyamara hari icyakorwa ngo yongere kubaho. Ni nyuma yuko ageze mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal I Kigali, bakamubwira ko arwaye impyiko ze zombi kandi bidashoboka ko zakira keretse abonye umuntu bahuje ushobora kumuha kumpyiko bagasimbuza izangiritse.

Icyubahiro ku Mana kuko umuvandimwe wa Nikuze yemeye gutanga imwe mumpyiko ze ngo arokore ubuzima bwa Nikuze.

Nyuma yuko yivuje mu bitaro bitandukanye, ubu Nikuze aho arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal I Kigali, babaye bamufashije gukomeza ubuzima hifashishijwe ku mushyira mu byuma biyungurura amaraso n’indi miti itandukanye imufasha igihe hategerejwe icyakorwa ngo ajye kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Uyu niwe Nikuze Vestina ukeneye ubufasha bwawe nanjye ngo ajye kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde

Umuryango wa Nikuze Vestina nta ko batagize dore ko n’ubu mu bitaro byitiriwe umwami Faisal basabwa kwishyura ibihumbi 15,000 by’amafranga y’urwanda ku munsi, ikintu kitaboroheye kuko bamaze no kugurisha utwabo ngo barebe uko bamufasha kugarura ubuzima.

Inyandiko isobanura ikibazo cya Nikuze nicyo bifuza ku bantu bose bafite ubumuntu, impuhwe, imbabazi n’urukundo nkuko Ubugingo.com ifite kopi yayo, yemejwe n’umuyobozi w’akarere Karutsiro bwana Byukusenge Gaspard yatubwiye ko ibiyikubiyemo ari ukuri ko kandi ikibazo cya Nikuze akarere kakizi, dore ko ngo urwego rushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere Karutsiro bagerageje gukora uko bashoboye kose ariko nyuma yokubona ko bidasanzwe ikibazo kimaje kurenga ubushobozi bwabo nubwo bagikomeje kumufasha basanga gutabara ubuzima bisaba kugira vuba, niko gusaba ko njyewe nawe hari cyo twakora kugira ngo tuvane ubuzima bwa Nikuze Vestina mu kaga.

Umuntu wese wumva afite icyo yakora ashobora kwifashisha uburyo bwatanzwe kuri yo nyandiko mu gutanga inkunga ye kugira ngo Nikuze Vestina afashwe kugera mu gihugu cy’Ubuhinde kwivurizayo aho asabwa 15000000 zisaga z’amafranga y’u Rwanda. Aho ubu nta na make afite.

Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’akarere Karutsiro bwana Gaspard Byukusenge, yatubwiye ko hari abakomeje gutanga inkunga yabo anabashimira ku bw’umutima w’urukundo. Yakomeje asaba abantu bose ko bakwiye kwigomwa amafaranga make ashoboka bitewe n’umutima w’umuntu ku giti cye nuko akunda ikiremwa muntu, maze bagakomeza kohereza inkunga yabo bayinyujije kuri konti nimero 530403770610166 ( Gufasha Nikuze kwivuza impyiko) iboneka muri banki y’abaturage( Banque Populaire du Rwanda). Yagize ati” bitinde bitebuke ababikora bazabona ingororano y’Imana mu ijuru”

Muri iyi nkuru yavuguruwe,turabamenyesha ko inkunga yanyu mushobora no kuyitanga mukoresheje MTN Mobile Money :0783830784 ya NIKUZE Vestine 2) TIGO Cash: 0725038155 ya NIKUZE Vestine cg 3) NO YA KONTI: 530 403 770 610 166 (GUFASHA NIKUZE KWIVUZA IMPYIKO) muri Banki y’’abaturage ishami iryo ariryo ryose. 4) Abari mu Mahanga bakoresha Western Union ariko bakabimenyekanisha bifashishije uburyo bwatanzwe. ubu buryo buje bukosoraho gato kuko mu gihe gishize abari mu mahanga bari babwiwe ko bakohereza inkunga yabo bakoresheje western Union ariko bakohereza kuri numero y’umuyobozi w’akarere, ubu nimero ya Bwana Gaspard Byukusenge umuyobozi w’akarere Karutsiro ishobora kwifashishwa igihe waba wumva ukeneye ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa.

Wifuje kumenya byinshi birenzeho wahamagara kuri nimero ya telefoni igendanwa ya Nikuze Vestina (+250)783830784 , cyangwa ugahamagara umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro bwana Gaspard Byukusenge kuri +(250)788830620 . Iki ni igikorwa cy’ubutabazi cyihutirwa, uko watanga kose kwagira umumaro ku buzima bwa Nikuze Vestina.

Muzirikane ko ijambo ry’Imana ritubwira ngo” kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira,nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.Matayo 25: 35-36. Imirimo myiza ukorera abandi niyo Imana izaheraho iguha umugisha kuko ibyo iyo ubikoze uba ubikoreye umwami” Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” Matayo 25:40

Imana ibahe umugisha ku nkunga yanyu!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

BGrd kuwa 4-11-2015 saa 21:36
 

Murakoze bavandimwe kugirira Nikuze impuhwe. Telefone yatanzwe (0788830620) ni iy’umuyobozi w’Akarere ntiyacishwaho ubufasha; ahubwo yakwifashishwa mu gusaba ibindi bisobanuro. Abagize impuhwe
bashaka ku mufasha bakoresha uburyo bukurikira:

1) MTN Mobile Money :0783830784 ya NIKUZE Vestine
2) TIGO Cash: 0725038155 ya NIKUZE Vestine cg
3) NO YA KONTI: 530 403 770 610 166 (GUFASHA NIKUZE KWIVUZA IMPYIKO) muri Banki y’’abaturage ishami iryo ariryo ryose.
4) Abari mu Mahanga bakoresha Western Union bakatumenyesha

Mayor BYUKUSENGE Gaspard/ Rutsiro Dist.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza