Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ugomba kwifuza ubucuti n’Imana kuruta ibindi byose
Ugomba kwifuza ubucuti n’Imana kuruta ibindi byose

Zaburi zuzuye ingero nziza z’uko kwifuza. Dawidi yifuzaga kumenya Imana kuruta ibindi byose mu buzima, iyo abivuga akoresha amagambo nko kwifuza, gukumbura, kugirira inyota, kugirira inzara. Umutima we wari waratwawe n’Imana. Yarivugiye ati: “Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwitekaiminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe” (Zaburi 27:4).

Yakobo yifuzaga umugisha w’Imana ku buryo yaraye yigaragura mu mukungugu akirana n’Imana ijoro ryose, arangiza avuga ati: “…Sinkurekura utampaye umugisha” (Itangiriro 32:27). Igitangaje muri iyo nkuru, ni uko nubwo Imana ishobora yaretse yakobo akaba ari we unesha! Imana ntacyo biyitwara iyo ‘dukiranye’ na yo, kuko gukirana bisaba kwegerana umubiri ku mubiri kandi ibyo bituma tuyegera! Ni umurimo usaba imbaraga zose, kandi Imana iranzerwa iyo tuyegereye n’umutima wose.

Pawulo ni urundi rugero rw’umuntu wari waratwawe no kuba incuti y’Imana. Nta kindi cyamushimishaga, icyo ni cyo yagendaga atumbiriye, ni yo yari intego nkuru y’ubuzima bwe. Niyo mpamvu Imana yakoresheje Pawulo mu buryo bukomeye.

Mu by’ukuri, ubucuti bwawe n’Imana bugarukira aho wahisemo. Kuba inkoramutima y’Imana ni ukubihitamo, ntabwo byizana. “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8a)

Inyigisho ya Pastor Rick Warren.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza