Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uguhimbaza nyako gukora ku bwiza bw’Imana.
Uguhimbaza nyako gukora ku bwiza bw’Imana.

Mu mpamvu zatumye Imana ikora umushinga wo kurema, harimo no kugira ngo igire ibiremwa bizajya biyiramya bikayihimbaza kubw’icyubahiro cyayo gikomeye ifite. Nkuko yirahiriye ko nta wundi izigera isangira nawe icyubahiro, nicyo cyatumye ihitamo kurema umwana w’umuntu kugira ngo ajye ayiramya ayihimbaze, kuramya no guhimbaza rero byashyizweho n’Imana kandi bikora ku bwiza bwayo cyane iyo bikoranwe umutima uhamanya n’Umwuka Wera ko bikwiye kunezeza Imana.

Abisirayeli bamaze igihe kirekire cyane bifuza kubakira Imana inzu yayo, ariko bibatwara igihe kirekire ntibacika intege. Nyuma y’imyaka itari mike inzu yaruzuye idasanzwe maze Abisirayeli baze kuyimurikira Imana bishimye cyane ku buryo budasanzwe.

Mbega ukuntu byari ibirori bidasanzwe!, amakorari atandukanye araririmba, abacuranzi baracuranga n’abaririmbye bibumbiye mu matsinda nabo bararirimba biba ibirori bidasanzwe.

Uwo wari umunsi udasanzwe muri Isirayeli, abalewi bari bamaze igihe bitegura, abatambyi nabo bariteguye neza umurimo wabo. Salomo umunyabwenge ukomeye wabayeho niwe wagombaga kuyobora amasengesho y’uwo munsi muri yo minsi, kubera kwitegura neza kuramya no guhimbaza Imana byagenze neza kuruta uko babitekerezaga mu mitegurire y’icyo gikorwa kuko byazamutse bigakora ku Mana irushaho kumanura icyubahiro cyayo muri yo nzu barimo bayihimbarizamo.

Bazanye isanduku y’isezerano maze abatambyi binjira ahera h’ahera ari ko abaririmbyi baririmbaga indirimbo zo guhimbaza Imana, Bibiliya iravuga ngo” Ubwo abavuzaga amakondera n’abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n’amakondera n’ibyuma bivuga n’ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu y’Uwiteka.Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.” 2 Ngoma 5:13-14

Iki cyanditswe kiragaragaza ko icyubahiro n’ubwiza by’Imana byamanutse mu nzu yayo igihe abantu bari batangiye guhimbaza no gushima Imana. Ikintu kerekana neza ko rwose Imana inezererwa kuyihimbaza, tekereza nawe ukuntu icyubahiro cyayo cyamanutse kikuzura urusengero kugeza n’aho abatambyi batari bagishoboye gukora umurimo wabo.

Kuba Imana yaramanutse ikabana n’Abisirayeli n’ubu niko ishobora kumanuka icyubahiro cyayo kikuzura inzu yayo no mu mitima y’abantu bose igihe cyose baba biteguye kandi bakiga neza kuyishima no kuyihimbaza.

Nta kindi rero waha Imana kuko nibyo ufite niyo yabiguhaye ariko nubwo ifite byose hari icyo nawe ishaka ko wayiha idafite, Imana ishaka ko wayihimbaza dore ko ari yo ntego nyamukuru Imana yaremeye umuntu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza