Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ujya wibaza impamvu ibyago n’amakuba bigera ku bizera (...)
Ujya wibaza impamvu ibyago n’amakuba bigera ku bizera Imana?

Isi yuzuyemo ibintu byinshi biteye ubwoba nubwo abizera Imana bakomeza kwiringira Imana n’imbaraga zayo kuko ariyo buhungiro bw’abayiringira. Rimwe na rimwe abantu bibaza impamvu ibyago n’amakuba bibabaho kandi Imana ihari ikabireka bikabageraho. Umuntu ashobora gutekereza ko Imana yamuretse ariko si ko biba bimeze kuko Imana itajya itererana abantu bayo.

Ibyababaza umuntu ni byinshi nubwo, ushobora kuba wahura n’uburwayi bukomeye bukakubabaza cyane, kwirukanwa ku kazi, kuvugwa nabi, gupfusha, ubukene n’ibindi, igihe uri mu bihe nk’ibi wumva bitakagombye kukubaho bishobora kugutera kumva ushinja Imana mu mutima wawe ko yakuretse ndetse ikanakwibagirwa kuko uba wumva bitumvikana ukuntu Imana yareka ibintu bibi nk’ibyo bikaba kandi ifite ubushobozi bwo kubihagarika ntibibeho.

Dufashe urugero, umubyeyi ashobora kubabazwa nuko yapfushije umwana we, bigatuma yibaza impamvu Imana yemeye ko uwo mwana apfa ariko ku mana urupfu rw’uwo mwana nta gihombo Imana ibibonamo kuko niyo iba yaramuhaye ubuzima kandi iba ifite ubushobozi bwo kongera kumuremera ubuzima bushya, birumvikana ko budashobora kuburira kufite ubushobozi bwo kuburema nanone.

Ahubwo ushobora kwibaza agahinda kubabuze uwabo, akenshi usanga mu gihe cy’agahinda kacu, Imana itabura kugaragaza imbaraga zayo, nicyo gihe cyiza ibasha kuduhumuriza, kutwitaho no kuduhaza urukundo rwayo imbere y’ikibazo cyabayeho. Imana ibasha guhagararana n’abashavura bitiriwe izina ryayo.

Ikindi hari igihe Imana iba ishaka kugira ngo abari baribagiwe ko ibintu bibi bibaho bongere kubyibuka bayigarukire, niba ari ugupfusha abandi bibuke ko ubu buzima bw’umubiri buzarangira igihe icyari cyo cyose maze babashe gutegura iherezo ryabo.

Ibyago n’amakuba ndetse n’ibigeragezo umuntu abinyuzwamo no kugira ngo bimwigishe kandi abashe gukomera ku Mana no guhamya imbaraga zayo kuko ntishobora kugutererana igihe wageze muri byo bihe bikomeye. Niba wari mu bihe bikugoye ntiwihebe kuko Imana itakuretse cyangwa ngo igutere umugongo ahubwo iragira ngo uzavanemo amashimwe akomeye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza