Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko abo ku bwa Nowa batunguwe, ni ko n’ab’ubu bazatungurwa!
Uko abo ku bwa Nowa batunguwe, ni ko n’ab’ubu bazatungurwa!

Ubwo byahanuwe ko Yesu aza mu isi bikaba niko azanagaruka. Kugaruka kwe na gikorwa na kimwe kizahagarara. Azaza byose bikomeje, ndetse Bibiliya ivuga ko azaza nk’umujura. Nta mujura uteguza kuko aguteguje wamenya icyo ukora.

Niyo mpamvu ufite gahunda wese yo gutaha ubukwe bw’Umwana w’intama w’Imana asabwa guhora yiteguye kuko ntawe uzi umunsi cyangwa igihe.

Bimeze nko gukatisha tike yimodoka cyangwa indege ariko bakagusaba guhagarara ku muhanda ariko ntibakubwire isaha imodoka itambukira. Uramutse urambiwe yagusiga, ikindi ntiwamenya niba itinda cyangwa ihita za.

Natwe abakristo niko bimeze, iyo ukijijwe ukaba umwana w’Imana uba ukatishije tike yo gutaha ubukwe (mu ijuru), ariko nta munota, nta saha, nta munsi, nta mwaka, nta kwezi habe n’isegonda by’ibirori. Twe gusa dusabwa gutegereza kugeza dutashye ubukwe.

‘’Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu: bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.

No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, maze umunsi Loti yavuye I Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose. Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho. ( Luka 17:26-30).

Igihe Yesu Kristu azagarukira ku isi aje kwima ingoma ye, abantu bazaba babaho nk’uko abo mu gihe cya Nowa cyangwa Loti babagaho.

Kurya, kunywa no gushyingira ntabwo ari ibyaha. Ikibazo cyagaragaye kirya gihe, ni uko abantu bakomeje kwinangira ntibahindukirire Imana nk’uko yari yabibasabye, ibicishije muri Nowa. Bakomeje kwiberaho ubuzima bishakiye, kugeza igihe umwuzure ubatunguriye.

Ibyaye mu gihe cya Nowa cyangwa Loti, bisa n’ibizabaho ku isi na none ubwo Umwana w’umuntu azaza mu butware bwe. Bibiliya ihora igira inama yo kugarukira Yesu kuko hazabaho urubanza, ariko bakinangira.

Na n’ubu hari abatemera ko Yesu azagaruka, bagashimangira ko isi izahora uko iri. (2 Petero 3:3-7).

Ibimenyetso byinshi bigaragaza kugaruka kwe, bigenda byigaragaza nk’uko Bibiliya ibivuga. Abantu bakeneye guhindukirira Yesu, bakamwizera, kugira ngo batazagaragara nk’abatsinzwe urubanza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza