Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo 5 amashusho y’urukozasoni asenya ingo bucece!
Uburyo 5 amashusho y’urukozasoni asenya ingo bucece!

Umushakashatsi Patrick Fagan akaba anafite impamyabushobozi y’ikirenga(Dogitora) mu bijyanye n’amashusho y’urukozasoni yavuze ko amashusho y’urukozasoni " asenya ingo bucece!” mu bushakashatsi yakoze yasanze agereranyije nibura miliyoni 40 z’Abanyamerika bareba amashusho y’urukozasoni ku buryo buhoraho.

Yagize ati ’’ igice kinini kireba ayo mashusho ni abagabo’’. Akomeza avuga ko ari cyo kigusha cya mbere ku bagabo bakuze. Amashusho y’urukozasoni agenda yangiza imyamya y’ibyiyumvo (senses) ndetse akoreka n’ubugingo bw’umuntu mu rwobo atazabasha kwikuramo. Ibi bigira ingaruka ku bashakanye kuko byangiza uburyo bwo kunyurwa hagati yabo mu gihe batera akabariro.

Ibi ni ibintu usanga abantu bamwe bashaka ko bitavugwaho , ariko intego nyamukuru y’iyi nkuru ni ugutuma nk’abakristo uretse no kuba ari icyaha ,tunabivugire gufasha ababaswe nabyo kubireka, kugirango bavemo abagabo n’abagore bazima mu ngo ndetse no mu itorero.

Dore impamvu 5 zigaragaza ububi bw’amashusho y’urukozasoni ku bashakanye.

1.Yica ibwiyumvo : abagore benshi bafite abagabo babaswe no kureba amashusho y’urukozasoni, bavuga ko abagabo babo baba bameze nk’abadahari mu gihe barimo gutera akabariro, bitewe n’uburyo ibyiyumvo byabo (senses) biba byarangiritse.

2. Gutegereza ibintu by’indengakamere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina : igisata cy’ubucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni cyinjiza miliyari nyinshi,niyo mpamvu abagikoramo bashaka abantu kabuhariwe, bagatozwa kugira ngo uzayareba azanyurwe, ariko ibi bitandukanye n’ubuzima bw’abashakanye. Iyo umwe yabaswe no kureba ayo mashusho, iyo ari kumwe nuwo bashakanye ategereza ko ari bumukorere ibisa nibyo yabonye akumva atengushywe iyo bitabaye. Ibi bigakurura gucana inyuma hagatti y’abashakanye.

3.Gutakaza kuba inkoramutima no kwizerana: abagore benshi, nubwo atari bose, bafata abagabo babo nk’ababaca inyuma iyo babafashe bareba amashusho y’urukozasoni, ibi bituma umugabo atangira kugereranya ibyo umugore we amukorera n’ibyo areba muri ayo mashusho. Iyo umugabo akomeje kureba ayo mashusho biyoyora ubucuti hagati ye n’umugore we, bigasenya urugo.

4.Bitera ikimwaro: umugabo wabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni, ashyira amakosa ku mugore we ko ariwe nyirabayazana wo kudatuma bakora ibisa n’ibyo abona muri ayo mashusho, bigatuma yumva asa naho ari wenyine. Uko agenda arushaho kubatwa nayo mashusho umutima umucira urubanza agahorana ikimwaro mu mutima no kumva ntacyo ari cyo.

5.Kurushaho kuba mubi no kutanyurwa: umuntu wese ufite ikintu cyamubase ahora ashaka kumenya byinshi kuri cyo atitaye no ku kiguzi bimutwara. Umugabo wabaswe no kureba ayo mashusho ahorana inyota yo kureba amashusho mashya ariko ntanyurwe ngo abizinukwe ndetse akazisanga byaramwangirije ubuzima bikomeye.

"Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isiraheli ivuga,nanga n’ umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we... "MALAKI 2:16, byaba ari agahomamunwa abashakanye batandukanyijwe no kuba umwe yarananiwe kureka kureba amashusho y’urukozasoni, ariko tutabaye maso byazasenya ingo nyinshi kandi Imana yacu ibyanga urunuka. Tube maso tuneshe iyo mitego ya Satani maze twubake ingo Uwiteka yishimira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza