Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko bahinduranyaga aho kumfungira byamberaga uburyo (...)
Uko bahinduranyaga aho kumfungira byamberaga uburyo bwiza bwo kwamama Yesu henshi-Pastor Saeed Abedini

Saeed Abedini, wafungiwe mu gihugu cya Irani imyaka itatu n’igice azira kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo akaza kurekurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu kwezi kwa mbere 2016, yatangaje byinshi ku buzima bwe mu gihe yari muri gereza. Ibi bikubiyemo, umurimo Imana yamukoresheje w’ivugabutumwa ndetse n’akaga yahuriyemo nako.

Mu kiganiro na Abigaïl Robertson, umunyamakuru wa CBN abajijwe icyo avuga ku birego yashinjwaga byo gushinga amtorero mu duce tw’abasilamu ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi yifashishije ubukristo, akaza gukatitwa igifungo cy’imyaka 8 muri gereza, Pastor Saeed Abedini yongeye kwibutsa ibihe bibi yabayemo muri gereza, aho yatotezwaga, abacungagereza bakamusezeranya kumwica, ariko ntacike intege. Avuga ko ahubwo wabaye umwanya mwiza wo gusangira n’abo bari bafunganywe ubutumwa bwiza.

Pastor Saeed Abedini

Ati ‘’ Umwaka wanjye wa mbere muri gereza, imfungwa 10 zahindukiriye Yesu. Abapolisi n’abacungagereza baza kubivumbura banyoherereza mu yindi gereza, aho ubuzima bwari bugoye cyane. Ariko uko bahinduranyaga aho kumfungira, byamberaga uburyo bwiza bwo kwamamaza Yesu. Kubera abahindukiraga byatumye ndushaho gutotezwa, bantandukanya n’abandi, banshyira ahanjye imyaka ibiri ya nyuma. Gusa uko nasengaga, Umwuka yashyiraga mu mutima wanjye ko igihe cyo gupfa kitaragera, ahubwo akimbikiye umurimo.’’

Pastor Saeed Abedini n’umuryango we

Umugore we Naghmeh Abedini, ntiyigeze ahwema gutabariza umugabo we, ngo arebe ko yarekurwa. Amaze gufungurwa, nibwo yasobanuye akaga yahuye nako karimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi nk’ibyo. Atangaza ibi yongeye gusaba ababafashije gusenga gukomeza kubasengera ko urugamba rugikomeje. Ati ‘’ umugabo wanjye ntaramererwa neza n’ubu, ndacyakeneye amasengesho kugeza ubu kuri mwe mwatubaye hafi na mbere.’’

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza