Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko Brittni Ruiz wamamaye mu mafilimi y’urukozasoni (...)
Uko Brittni Ruiz wamamaye mu mafilimi y’urukozasoni yahuye na Yesu

Brittni Ruiz wamamaye mu mafilimi y’urukozasoni ku isi, aho yakinaga ku izina rya Jenna Presley nk’uko abyivugira mu buhamya bwe avuga uko yahuye na Yesu, mu gusoma imirongo yo muri Bibiliya yerekana iherezo ribi ry’abanyabyaha by’umwihariko abasambanyi.

Brittni Ruiz avuga ko yarezwe n’ababyeyi mu muco wa kiyuda, aho uburezi bwari bugoye atabasha kubona n’urukundo, bikaza kurangira abaye umuhakanyi w’iby’Imana, akabaho ubuzima avuga ko ari ubw’akavuyo, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa gikristo www.infochrétienne.com.

Brittni Ruiz avuga ko yatangiye kurarukira mu ngeso z’ubusambanyi afite imyaka 14 akabifatanya no kunywa ibiyobyabwenge akiri muto, byose akaba yarabikoreraga muri Mexique ( Megizike). Mu buhamya bwe avuga ko amaze kugira imyaka 18 mu mwaka w’2005, yari amaze kurangiza kwiga ibyerekeye itangazamakuru muri Leta ya Calfornia ari bwo satani yakomeje kumugira imbata y’ibyaha ari bwo yinjiye mu nzu zitunganya amafilimi y’urukozasoni, aho yakinnye amafilimi agera kuri 275.

Mu gihe yari mu rugendo yerekeza ahitwa Las Vegas gukina indi filimi, nibwo ubuzima bwe bwahindutse burundu nyuma yo guhura na Yesu mu ijambo ry’Imana, asomye imirongo yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe, maze Umwuka wera amuhishurira iherezo ribi ry’abanyabyaha by’umwihariko abasambana.

Yasomye ahagira hati ‘’ Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe. Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n’abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.’’ Ibyahishuwe 2:21-22

Akomeza avuga ko ari bwo yamenye neza ko ntaho ahuriye n’Imana, ariheba, ata umutwe asanga igihe cyose yitabaje ibiyobyabwenge ntacyo byamumariye kugeza n’aho atangira kwitabaza abavura indwara zo mu mutwe. Nyuma y’iyi ntambara ikomeye y’umutima, nibwo yafashe umwanzuro wo guca iyi migozi yose yari imuboshye mu mwaka w’2012. Icyo gihe yahise asiba urukuta twe rwa Twitter, ahindura nimero ya telefoni, ahindura ibintu byose cyane ibyo yari azwiho ku izina rya Jenna Presley.

Imana imaze kumubohora, Brittni yahise ajya gukora umuziki atangira kuririmba indirimbo za gikristo, ari nako abifatanya no kubwiririza ubutumwa bwiza ahantu hose, haba kuri televiziyo, n’ahandi hateranira abantu benshi.

Mu rugendo rwe rwo gukizwa Brittni yabifashijwemo n’umuryango w’ivugabutumwa uzwi ku izina rya XXXChurch wita cyane ku bantu babaswe n’amafilimi y’urukozasoni.

Amafilimi y’urukozasoni ni kimwe mu bintu byagize umubare munini w’abatuye isi imbata, cyane cyane aho ikoranabuhanga ryagukiye mu bice bitandukanye by’isi, abantu bagatunga amatelefoni agendanwa agezweho ayo bakunda kwita Smart phone.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

samson kuwa 28-05-2016 saa 04:58
 

ese uyu mukobwa Jenna Presley (brittni Ruiz) yaba yarakijijwe byukuri? muzadushakire ubuhamya bwe aho ageze nyuma yo guhagarika ibi bikorwa bye bya mafirime yurukozasoni.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza