Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko intumwa 12 za Yesu zavuye ku isi (Igice cya (...)
Uko intumwa 12 za Yesu zavuye ku isi (Igice cya 1)

Mu gihe Yesu Kristu yakoraga umurimo we ku isi, yari afite intumwa 12. Matayo 10:2-4

“Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w’ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadeyo na Simoni Zelote, na Yuda Isikaryota wamugambaniye.”

Mu gihe Yesu yasubiraga mu ijuru, ingoma y’Abaromani yari ikomeye cyane icyo gihe, ndetse n’abayobozi b’idini ya Kiyahudi barabahigaga cyane. Uretse Yuda Isikaryota, abandi bashinjwaga “Gukurikira Yesu.”

Ibi byabateye ubwoba, bajya kwihisha. Ariko usomye Ibyakozwe n’Intumwa 2:1-4, hagaragaza uko Umwuka wera yabamanukiye, bashira ubwoba batangira kubwiriza, ku buryo uwo munsi hafi ibihumbi bitatu by’abantu bakiriye Kristu.

Ariko nk’uko Yesu yabibategetse “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.” Mariko 16:15, baramwumviye, baragenda.

None se bagiye he? Bakoze iki? Ni iki cyababayeho, dore ko batari bishimiwe n’abakomeye b’icyo gihe?

UBUGINGO.COM irajya ikugezaho uko buri umwe mu bigishwa ba Yesu yakoze umurimo n’uko yashoje urugendo rwe hano ku isi.

Baritolomayo: Yagiye kubwiriza muri Mezopotamiya (Iraki y’ubu), Mu Buperesi (Irani), Turukiya, Arumeniya no mu Buhindi. Yishwe akuweho uruhu kandi ari muzima, nyuma aza gucibwa umutwe. Ibi byabereye ahitwa Deribenti muri Azerubayijani, hafi n’Uburusiya.

Ibi byategetswe n’uwari umwami muri ako gace, nyuma yuko abantu benshi bari bamaze kwiyegurira Kristu.

Yokobo (mwene Alufayo): Yabwirije i Damasiko (Siriya). Yakatiwe igihano cyo guterwa amabuye kugeza apfuye n’Abayahudi, nyuma y’uko atemeranyaga n’amategeko yagengaga Abayahudi; kandi akanabakangurira kwakira Kristu.

Umwe mu bamuteraga amabuye, yamukubise ingiga y’igiti, agwa aho aba ari naho bamushyingura (mu mujyi wa Yerusalemu).

Andereya Yabwirije mu Burusiya, Turukiya, Masedoniya ndetse no mu Bugereki. Ari mu Bugereki, umuyobozi witwa Ayegiyatisi ntiyishimiye inyigisho ze. Yategetse Andereya kwihakana Yesu Kristu ari mu rukiko, arabyanga. Umuyobozi yategetse ko bamubamba. Umusaraba we wari umeze nk’ikimenyetso cyo gukuba(X).

Ubwo bamuhambiraga yakomeje kubwiriza imbaga yari yaje kumushungera ndetse benshi bemera Yesu kugeza ubwo apfuye nyuma y’iminsi itatu.

Nk’uko twabivuze haruguru, intumwa zari 12, ubutaha tuzakomeza kubagezaho uko n’abandi bakoze umurimo tutaretse uko batabarutse.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

NSABIMANA Manasseh kuwa 30-01-2017 saa 09:01
 

Nejejwe n’Imana mu mutima wanjye kuko nari maze igihe numva nkeneje kumenya imibereho y’intumwa n’uko zatabarutse.

Tomas kuwa 4-01-2016 saa 08:36
 

Batweretse urugero rwiza dukwiriye kugenderaho,nizeye ntashidikanya ko aho bari ubu bameze neza.Imana inyohereze gutera ikirenge mucyabo.none se abandi byagenze gute??murakoze,

NDIZEYE CHARLES kuwa 8-03-2015 saa 01:52
 

IZI NTWARI ZACIYE MUMIBABARO NATWE IMANA IDUFASHE KUZASOHOZA URU RUGENDO AMAHORO

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza