Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko intumwa 12 za Yesu zavuye ku isi (2)
Uko intumwa 12 za Yesu zavuye ku isi (2)

Ubushize, UBUGINGO.COM yabagejejeho uko zimwe mu ntumwa za Kristu zarangije urugendo rwazo ku isi. Mu bice bibanza, izo ntumwa zari Baritolomayo,Yokobo (mwene Alufayo), Andereya, Yuda Isikaryota, Petero,Yohana, na Tomasi. Uyu munsi, UBUGINGO.COM irabagezaho bimwe mu byaranze urugendo rw’izindi ntumwa.

Yakobo (Umuvandimwe wa Yohana): Yabwirije ahitwa Iberiya (Hafi na Hisipaniya), anahashinga umuryango wa Gikristu. Nyuma yasubiye i Yudeya, gufasha izindi ntumwa umurimo, aho yafatiwe akanakatirwa urwo gupfa n’umwami Herode Agripa wa mbere, kugira ngo ashimishe abari bakuriye idini ya kiyahudi batishimiraga ukuntu umubare w’abakristu urushaho kwiyongera.

Igitangaje, ni uko umwe mu bamushinjaga, yemeye Kristu, ahita yisabira gucibwa umutwe nka Yakobo. Umurambo we wasubijwe muri Hisipaniya, hamwe hari abayoboke be, aba ari naho ushyingurwa.

Filipo: Yabwirije mu Bugereki, Siriya na Turukiya. Yari kumwe na Baritolomayo. Yabaye umuvugabutumwa ukoresha ibimenyetso n’ibitangaza, aho umugore w’umuyobozi w’umujyi wa Hiyerapolisi, yemejwe n’ibitangaza yari abonye akora.

Ibi byababaje uyu muyobozi, ahita ategeka ko Filipo na Baritolomayo batotezwa kandi bakabambwa bacuramye. Ari ku musaraba, yakomeje kubwiriza imbaga y’abantu yashungeraga. Ari we, ari n’abo bantu, binginze uwo muyobozi arekura Baritolomayo. Yararekuwe, ariko Filipo we arabambwa.

Matayo: yari umusoresha kandi afatwa nk’uwari intiti cyane mu ntumwa. Yabwirije muri Etiyopiya ( Afurika), i Yudeya (Isiraheli), Masedoniya, Siriya no mu majyaruguru ya Iran.

Aho yaguye hashidikanywaho, ariko ikizwi ni uko arimo abwiriza, umuryango w’umwami wemeye Kristu. Byarakaje umwami cyane, ahita ategeka ingabo ze kumufata. Imbere y’imbaga y’abantu; bamuhuje n’igitanda bakoresheje imisumari, bamurindaho ibipapuro, ibyatsi bamumenaho lisansi, ubundi baramutwika.

Yihanganiye urwo rupfu, apfa abwiriza kandi ashima Imana. Buri wese wakoraga ku murambo we, yahitaga akira indwara ndetse akanayoboka Kristu, utaretse n’uwo mwami wamuciriye urwo gupfa atyo. Yaje gusaba imbabazi ndetse aba umukristu w’umwizerwa.

Tadeyo: Yafatanyaga na Zelote. Bahinduriye benshi kuri Kristu i Yudeya, mu Buperesi(Irani), i Samariya, Idumaya(Hafi na Yorodaniya), Siriya, Mezopotamiya(Irani) ndetse na Libiya(Mu majyaruguru ya Afurika). Tadeyo kandi yanabwirije i Beyiruti (Libani). Yanafashije Baritolomayo muri Arumeniya.

Uko yatabarutse gushidikanywaho, hari abavuga ko yabambwe ari muri Turukiya, abandi bakavuga ko yahondaguwe akanacagagurwamo ibice, hamwe na mugenzi we Zelote.

Simoni Zelote: Mbere yo kuba intumwa, yari umurwanashyaka w’Abazelote; ishyaka ryari ryarigometse ku butegetsi bw’Abaromani. Yabwirije mu Burasirazuba bwo hagati, Amajyaruguru ya Afurika, mu Misiri, Moritaniya ndetse no mu Bwongereza.Nawe urupfu rwe rushidikanywaho; bamwe bavuga ko yabambwe n’Abaromani mu Bwongereza cyangwa muri Isiraheli. Hari n’abavuga ko yatewe inkota ari mu Buperesi hamwe na mugenzi we Tadeyo.

Ikigaragara cyo ni uko gukurikira Yesu, bitari byoroshye mu gihe intumwa zakoraga umurimo. No muri iki gihe hari ibihugu byinshi abakristu batotezwa, bicwa,…ariko bagakomeza gushikama.

Byaba biteye agahinda uri ahantu udahohoterwa, ucecetse, ntacyo ukorera ubwami bw’Imana. Abari mu kaga bakeneye amasengesho kugira ngo Imana ibahe kwihangana. Abafite umudendezo nabo bakwiye gukora neza umurimo.

Ese dukurikije ubu buhamya bw’izi ntumwa, twumva bizatworohera guhagararana nazo mu gihe Imana izacira imanza abazima n’abapfuye? Uzireguza iki?

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 4 KURI IY'INKURU

CHARLES kuwa 8-03-2015 saa 03:49
 

Nukuri Murabakozi Bisumba Byose Mugeze Kukifuzo Cyanjye Najyaga Numva Igihugu Runaka Kivugwa Muri Bible Simenyeuko Kitwa Ubu Menyeho Duke Imana Ibahe Umugisha Amen!

serukundo bidogo kuwa 25-02-2015 saa 00:52
 

intumwa zahuye nibibazo bikomeye cane pe.

serukundo bidogo kuwa 25-02-2015 saa 00:52
 

intumwa zahuye nibibazo bikomeye cane pe.

Ciza Nestor kuwa 11-01-2015 saa 13:40
 

Ndumva twari dukwiye gusaba Imana ikazoduha iherezo ryiza,satani n’isi,hamwe numubiri mbona bitugora,ariko mw’izina Rya Yesu tuzohabwa kubinesha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza