Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko intumwa 12 za Yesu zavuye ku isi (Igice cya (...)
Uko intumwa 12 za Yesu zavuye ku isi (Igice cya 2)

Ubushize UBUGINGO.COM, yabagejejeho igice cya mbere cy’uko intumwa za Kristu zakoze umurimo ndetse n’uko zatabarutse. Uyu munsi irakomeza kubagezaho uko n’izindi zitwaye mu murimo ndetse n’uko zavuye mu mubiri. Tubibutse ko igice cya mbere cyari kigizwe n’ibya Baritolomayo, Yokobo (mwene Alufayo) na Andereya.

Yuda Isikaryota: Uyu azwi nk’uwagambaniye Umwami Yesu. Yamuguze ibiceri 30 by’ifeza. Yuda yari umubitsi w’intumwa. Nyuma yo kugambanira Yesu, yafashe icyemezo cyo kwiyahura.

Petero: Uyu afatwa nk’uwari ukuriye umuryango wa Gikristu i Yerusalemu, yahunze ubwo umwami Herode Agripa wa mbere yari atangiye gutoteza abakristu bose muri uwo mujyi, ndetse yari amaze guca iteka ryo guca umutwe Yakobo mwene Zebedayo. Nyuma yo guhunga Yerusalemu, Petero yabwirije i Yudeya(Palesitina) n’I Antiyokiya(Siriya). Nyuma y’igihe gito yagiye kubwiriza i Roma, aho ibihumbi byinshi by’abantu bemeye Kristu.

Icyo gihe umwami w’abami witwa Nero ntiyigeze yishimira kubona Abaromani bahinduka Abakristu, atangira kubafata akabagaburira intare, imbwa z’ishyamba, n’izindi nyamanswa z’inkazi, abandi akabatwika kuko babaga banze kureka kwizera kwabo. Petero yari ku isonga mu bahigwa ngo batotezwe. Yarafashwe, abambwa acuritswe. Niwe wabyisabiye kuko atifuza kubambwa nk’Umwami Yesu Kristu. Umurambo we wubakiweho Aritari muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, muri Vatikani i Roma.

Yohani: Yohani yabanaga na Petero i Yerusalemu kugeza igihe Herodi Agripa wa mbere atangiriye gutoteza Abakristu. Na Yohana yarahunze ajya kubwiriza hafi na Turukiya. Nyuma y’imyaka mike yagiye i Roma, atotezanywa n’abandi bakristu. Yajugunywe mu ngunguru y’amavuta atetse, ariko ntiyagira icyo aba.

Umwami w’Abami wariho icyo gihe; Domisiyani yahise afata umwanzuro wo kumwohera ku kirwa cya Patimo (Ubugereki), aha niho yahishuriwe ibiri mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Domisiyana amaze gupfa, Yohani yasubiye muri Efeso (Turukiya) aho yasaziye; akaba ari we ntumwa rukumbi yapfuye urw’ikirago.

Tomasi: Uyu ufatwa nk’uwemera abonye bitewe n’uko yabanje gushidikanya ku izuka rya Yesu kugeza akoze ku nkovu ze. Yabwirije Ubutumwa Bwiza anubaka insengero . yabwirije mu cyahoze ari Babiloni(Iraki), anahubaka urusengero rwa mbere rwa Gikristu.

Yakomereje mu Buperesi(Irani), akomeza mu Bushinwa no mu Bubuhindi. Yiciwe i Mylapore (mu Buhindi), ubwo umwami waho witwa Masdai yamukatiraga urwo gupfa. Yajyanywe ku musozi wari hafi aho, bamutera icumu ashiramo umwuka. Imva ye iri I Madrasi mu Buhindi.

Iby’uko intumwa za Yesu Kristu zakoze ndetse zikanatabaruka ni byinshi cyane; ni yo mpamvu UBUGINGO.COM yabateguriye igice cya gatatu, ari nacyo cya nyuma.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

mwaramutse rebecca kuwa 8-01-2015 saa 09:26
 

Ndanezerewe nugusoma bino bintu...ukuntu abatumwa ba Jesus bamerewe.
Ariko igice cambere ntaco nabonye mwokinyoherereza kuri e.mail yanje, iyo ndabahaye
muzoba mukoze cane.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza