Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko Kristo yihishuriye Al-Rashid, wayoboraga umwe mu (...)
Uko Kristo yihishuriye Al-Rashid, wayoboraga umwe mu mitwe y’iterabwoba-Ubuhamya

Bijya gutangira

Al-Rachid yari umuyobozi w’umutwe ugendera ku mahame akaze y’idini ya Isilamu. Mu buhamya bwe avuga ko yifuzaga ko umuntu wese akwiye guhinduka akaba umuyoboke w’idini ya Isilamu, akarwanya byimazeyo umuntu wese ushaka kuba umukristo. Kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kurema agatsiko ko guhindura abakristo bahoze ari abayisilamu bitaba ibyo bakabica.

Muri aba yifuzaga kuvutsa ubuzima harimo umupasiteri witwa Paul wabaye umukristo avuye muri Isilamu. Yari afite itsinda ry’abandi bantu bafite umwete wo kwamamaza ubutumwa bwiza, babinyujije mu gukwirakwiza Bibiliya mu matorero atandukanye no mu bihugu bitandukanye.

Al-Rashid akaba yari afite umugambi wo kwica umuryango w’uyu mupasiteri, yarangiza agategeka uyu mupasiteri kuba umwe muri bagize umutwe ayoboye, akajya amufasha guhindurira abandi kuba abayoboke ba Isilamu.

Al-Rashid avuga ko bagerageje kenshi kwica uyu muryango, agira ati ‘’Twarabateye kenshi, ariko ku buryo bw’ibitangaza bakaducika.’’

Al-Rashid akomeza avuga ko bagerageje no kuroga abana be, ariko umugore wagombaga kubishyira mu bikorwa ari mu nzira ajyayo yahuye n’imbwa ikamutanyaguza, agakomereka ku buryo bukomeye, byumvikana ko atabashije kugera mu rugo kwa Pasteri Paul. Nyuma y’uyu bohereje undi mugore ari nawe wahaye abana ba Paul babiri Shokola irimo uburozi. Umuhungu ntacyo yabaye, icyakora umukobwa yarawaye.

Al-Rashid yivugira ubwe ko yagiye ku bitaro aho uwo mwana yari arwariye ariko yiteze kuhakura umurambo, ati ‘’ Narimo ndeba ndi kwa muganga, kureba urupfu rw’uwo mukobwa we. Umugambi wacu wari uwo guhita dutwara umurambo hamwe n’umuryango we mu modoka yacu.’’

Ari muri ibi bitekerezo n’iyi migambi mibi nibwo Yesu Kristo yamwihishuriye, akamumenyesha icyo amushakaho abicishije mu ihishurirwa.

Uko byagenze

Ati ‘’Nagiye kubona mbona urumuri ruturutse mu kirere ( aho twakwita mu ijuru) mbona ruhagaze hejuru y’icyumba cy’uwo mwana w’umukobwa wari urwaye, aho yari aryamye atabasha no kumenya ibirimo kuba.’’

Nyuma y’uru rumuri Al-Rashid akomeza avuga ko yabonye ikiganza gituruka muri urwo rumuri gikora kuri wa mukobwa wa Pasteri Paul ahita abyuka ako kanya, ahindukiye abona muri cya kiganza haravamo amaraso, atemba.

Ati’’Nagize ubwoba mpinda umushyitsi, numva mbuze ubwenge mpita ngwa hasi, bagenzi banjye baranterura.’’

Kuva icyo gihe ngo Al-Rashid ntiyongeye kubona ibitotsi, ahubwo icyo kiganza cyakomeje kugaruka mu bwonko bwe. Ijoro rimwe, ijwi ryaraje riramubaza riti ‘’ kuki untobora?’’, ibi byose ariko ntacyo yabashije kubwira bagenzi be. Icyakora yagiraga Bibiliya ari nayo yifashishaga arenganya abakristo, nibwo yayimbuye ahita abona umurongo ugira uti ‘’ Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese. Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya.’’ Yohana 1:9-10

Ati ‘’icyo gihe nasobanukiwe ko uwangendereye ari Yesu, ko nubwo nari umwanzi we ariko we yankunze.’’

Icyo gihe Al-Rashid yahise afata umwanzuro wo kujya gushaka Pasteri Paul amutekerereza uko byamugendekeye. Ntabwo yari azi ikiri bukurikire, ariko Pasteri yahise amufata ibiganza, abona amarira atangiye gutemba ku matama.

Pasteri Paul aramukomeza ati ‘’Yesu ni Umwami w’amahoro, agiye kuguha amahoro, mwemere nk’Umukiza wawe.’’

Nk’uko uko Al-Rashid yahinduye ubuzima, ahindukirira Yesu Kristo. Ati ‘’ Nakiriye Umwami Yesu, ambera Umukiza ku giti cyanjye, narabatijwe, nakiriye Umwuka wera, kuri ubu nanjye ndamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.’’

Mu buhamya bwe asoza avuga ko kuri ubu hari umubare munini w’abayisilamu bahindukirira Umwami Yesu mu ibanga, akababera Umukiza, avuga ko nubwo nta Bibiliya babasha kubona kandi itegeko rikaba ritabemerera kuzisakaza, ariko ko bafite inyota y’ijambo ry’Imana.

www.infochretienne.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Soso kuwa 1-05-2016 saa 00:39
 

Amen,nukuri Imana ishimwe kwa Yesu ni Heza hari byose

ISHIMWE Bernard kuwa 30-04-2016 saa 13:33
 

Umwami Yesu Kristo Ashimwe cyane, ibi birashoboka cyane rwose nange njya gukizwa ni Yesu wabyikoreye wenyine. Nari ndushye ndambiwe ububata bwa sekibi ndambuye agatabo kindirimbo anyerekeza gusoma indirimbo ya 56 muzo Gushimisha Imana. Niho nakirijwe icyubahiro kibe icye ubu n’iteka ryose.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza