Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko wabona ubugingo buhoraho
Uko wabona ubugingo buhoraho

Buri wese muri twe ahura n’iki gihirahiro. Kuba tutarakizwa ngo tureke icyaha, ni umwenda dufitiye Imana ariko nta buryo na mba buhari bwo kuba twakwisyura uwo mwenda. Ibi bikaba ari ikibazo kuri twe.

Imana yo ubwayo yaduhaye igisubizo ubwo yaduhaga inyishyu ikatugirira imbabazi ikaduha Umwana wayo ikunda cyane kugira ngo adupfire turi abanyabyaha we nta nakimwe yigeze acumura. 2 Abakoronto 5:21 “kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana”.

Kenshi abantu bagenda bumva ubutumwa bwiza bakavunira ibiti mu matwi. Aba bameze nk’umuntu umwe wigeze yiringira imitungo itagira ingano yari afite yirengagiza ukuri agutera umugongo. Abandi bakabwumva bakabukerensa. Abandi bakizera ko bazabona ijuru bitewe n’imirimo myiza bakora.

Gusa ariko niwibaza ikibazo uti “ni gute nzabona ubugingo buhoraho?” aho uzasanga igisubizo ni muri Yohana 14 :6, havuga ko “…ntayindi nzira y’ukuri n’ubugingo…” usibye Kristo. Niba nawe warakiriye Kristo nk’Umwami n’umukiza wawe ni byiza ko usengera abitandukanyije n’Imana kandi batayizera kwakira ubuzima bw’iteka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Mukristo kuwa 29-04-2015 saa 17:48
 

Murakoze ku bw’irijambo , nyamara igisubizo cyiriya Titre ntabwo kiri clear , ni ukuri byakabaye byiza mukoresheje amagambo yumvikana kuko akenshi verses bublique ziba ziri philosophies kandi zitumvikana neza , none se muvuze NGO wakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza twumva ko ari umuntu en deux personnes mbere umwami , umukiza bityo ukumva ko ari umuntu Ukomeye ugomba kuza iwawe igihe utazi , kandi abami ntibagera hose , bityo bamwe numva ko kugira NGO bazagire ubugingo buhoraho bazabanza kubona umwami ahantu n’igihe kitazwi, so vibe byiza mukoresheje amagambo yumvikana yo Mu buzima busanzwe, murakoze.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza