Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko wagira impinduka mu buzima bwawe.
Uko wagira impinduka mu buzima bwawe.

“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.” Yohana 15:5

Guhinduka ni nzira kandi akenshi iyo nzira usanga ari ndende, ntabwo impinduka ari igikorwa kiza kigahita kiba uwo mwanya, bigenda biza gahoro gahoro ariko iyo twizeye Imana tukubaha ijambo ryayo, nayo ibasha kuduha imbaraga zo gukora ugushaka kwayo. Reka gutwarwa n’ibya kera byakubabaje, wiririra ibitazagaruka ahubwo shaka Imana kandi wubahe ijambo ryayo.

Yohana 15:5,Buri muntu wese yagakwiye gukunda iki cyanditswe kuko cyongera kutwibutsa ko Imana nayo izi neza ko umuntu adashobora kwihindura ku giti cye, ahubwo Yesu yavuze ko ntacyo dushobora gukora tutamufite kuko ariwe soko y’imbaraga n’ubuntu bidushoboza gukora ibikwiriye aribwo tubasha kwakira uguhinduka mu buzima bwacu. Ibi ni bimwe ushobora gukora no gukurikiza kugira ngo ubashe kuba muri Yesu nawe akaba muri wowe kandi iyo ubikoze wakira impinduka mu buzima bwawe.

1. Ukeneye kumva ukuri kw’ijambo ry’Imana kandi ukayoborwa naryo. Biciye mu ijambo ry’Imana umuntu abasha kwisuzuma kuko ariryo ndorerwamo twireberamo, iyo rero usanze ibyo ukora atari byo kuko bitajyanye n’ibyo Ijambo ryayo rigusaba, aho biguha ishusho yawe n’ibyo ukwiriye guhindura n’uko wabihindura.

2. Iyo umaze kwisuzuma, hakurikiraho kwihana ibyaha. Kwihana bishatse kuvuga gusaba imbabazi z’ibyaha byose wakoze ndetse ugaragaza n’ubushake bwo kubireka burundu.

3. Indi ntambwe nugutangira kwiga ijambo ry’Imana. Iyo tuvuze kwiga ijambo ry’Imana muri ubu buryo bwo guhinduka, hatangwa inama ko wakwiga ku byanditswe bivuga hejuru y’icyakubereye ikibazo gituma utabasha kugera kumpinduka wifuza. Urugero ushobora kuba warabaswe umujinya, utabasha kubabarira,….icyo gihe uzibanda ku byanditswe bivuga uko watsinda umujinya no kutababarira. Ijambo buri wese akwiriye kurikoresha nk’umuti w’ubugingo. Wibikire ijambo mu mutima wawe kandi urizirikane kuko muri ryo harimo imbaraga zibasha guhindura ubugingo bwacu bwose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza