Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko wakomera mu gihe cy’ibibazo
Uko wakomera mu gihe cy’ibibazo

Imwe mu ntsinzi zikomeye zabayeho, ni igihe Abisiraheli bemeye gukora uko Imana yabayoboye batera i Yeriko. Icyo gihe inkuta z’uwo mujyi zararidutse. Kuwufata biraborohera. Kumwe bawuzengurutse incuro zirindwi; Bibiliya nayo igaragaza intambwe zirindwi kugira ngo umuntu ave mu kibazo.

Reba imbaraga z’Imana aho kubona ubunini bw’ikibazo

Uko urukuta rw’ibibazo rwaba rungana kose, menya neza ko ushobora kururitura igihe cyose wizeye ko uri kumwe n’Imana. Imana iruta cyane ikibazo cyose ushobora guhura nacyo. Ni yo mpamvu ukwiye kuyihanga amaso ikagutabara. Ntugahange amaso uburebure bw’urukuta.

Nuhanga amaso imbaraga z’Imana, cya kibazo uzasanga cyoroshye cyane. Erega irakuzi neza, ikwitayeho, irashaka kugufasha kandi irabishoboye. Niba ufite ikibazo, menya ko ari uburyo bwiza bwo kugaragaza ikigero cyawe cyo kwizera Imana. Kandi humura yiteguye kugufasha ukakivamo.

Ugomba gukomeza kwizera Imana nubwo waba ubona bikomeye cyane.

Hari igihe ubona imigambi Imana igufitiye idasanzwe ndetse itanashoboka. Nyamara ntibikwiye kuyifata uko ubyibwira mu myumvire yawe. Niba wiyemeje kwizera Imana, izere ko inashobora kukugeza ku cyo yagusezeranije uko byagenda kose.

Imigambi yayo kuri wowe ni inyungu zawe; hitamo kuyikurikira aho kwirwanirira. Saba Umwuka Wera agufashe kunesha ubwoba. Anakwereke urukundo rw’Imana gusa. Uko urushaho kubona urukundo rw’Imana, ni ko ubwoba bushira. Niba ufite isezerano ryayo, icyo ikubwiye cyose ujye uyisuza uti “Yego Mwami”, niyo waba ubona ari ubupfapfa. Bizagufasha gutsinda ingorane.

Hanga amaso Uwiteka kandi ukore ibyo gukiranuka

Saba Mwuka Wera aguhishurire uko Imana iri gukora ngo ikemure ikibazo cyawe. Buri munsi rushaho kugendera mu nzira itunganye; kuko ari byo biguha imbaraga zo gutsinda ibikurwanya.

Reka Imana ibe iya mbere mu buzima bwawe, kandi uyisabe kugushoboza mu buzima bw’Umwuka nko gusenga, gusoma Bibiliya no guterana. Ubuzima bwawe burusheho gutungana, kandi ugire inzara n’inyota byo gusobanukirwa no kugendera mu mugambi w’Imana kuri wowe. Menya neza ko uri kumwe n’Imana.

Menya abo ukwiye kubana nabo mu bihe nk’ibyo.

Abandi bakristu bahuje ikibazo nawe cyangwa bakinyuzemo, bashobora kugutera imbaraga mu buryo bw’Umwuka. Bakwibutsa ukuri kwa Bibiliya. Murwanye icyaha, kandi murwanye icyatuma mutaba mu mwuka umwe nk’umubiri wa Kristu.

Byigusubiza inyuma ahubwo komeza ujya imbere

Buri munsi, tera intambwe yose Umwuka Wera akubwiye. Ntucike intege kubera ko wenda ubona bitihuta. Ahubwo ujye uhora wibuka ko igihe cy’Imana kidatinda: Saba Imana igushoboze kwihangana no kutarangara. Shikama, utere intambwe wizeye, nyuma y’ibyo uzisanga uririmba intsinzi.

Atura ko uri umutsinzi(umunyamugisha) ukurikije ubushake bw’Imana

Tegereza Imana iguhe ingororano zo kwizera no kumvira kwawe muri uru rugendo rwo gutsinda ingorane zawe. Iyo wumviye Imana mu tuntu duto, iguha n’ibyisumbuye, kugira ngo urusheho gukura mu buzima bw’Umwuka, ndetse no gutsinda ibikugarije.

Atura icyo wumva Imana igutungira urutoki: gishobora kuba icyo mu muryango wawe, gusaba imbabazi uwo wahemukiye, kubabarira uwaguhemukiye, kuva mu ideni, kubona akazi,….

Itegure igihe cy’umunezero

Tangira kwibaza isomo Imana ishaka ko wiga mu gihe rwa rukuta ruri kuriduka. Izere udashidikanya ko nyuma yo kuriduka, hagiye kubaho igihe cy’ibyishimo. Tahura ibimenyetso by’ikizere Imana yakweretse mu rugendo warimo. Nurangiza, utangire ushime Imana ku byo irimo kugukorera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza