Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko wakwifata mu gihe uri mu bigeragezo
Uko wakwifata mu gihe uri mu bigeragezo

“Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama, Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa.’’ Yobu 7:16

Nta muntu utababazwa n’ikigeragezo iyo cyamugezeho ariko na none sicyo gihe gikwiye cyo gufata Imana nk’aho itakibaho. Si byo gusa kandi kuko ibanga rikomeye ryo gukomeza gukomera nubwo biba bitoroshye ni uguceceka ugategereza umugambi w’Imana. Imana yemerera ibigeragezo bikatugeraho ariko nyuma yabyo haba hari ingororano.

Yobu ni umwe mu bantu bazwi cyane muri Bibiliya ko yababajwe n’ubuzima kandi yari umukiranutsi. Ijambo ry’Imana rimutangira ubuhamya ko yari umuntu utunganye, wubahaga Imana kandi akirinda ibibi. Ibi birango ni ibintu bikomeye kuburyo uwagira umugisha wo gutangirwa ubuhamya n’ijuru nk’ubu yaba afite umugisha ukomeye cyane mu maso y’Imana.

Yobu rero yarababajwe kandi arabyerura mu magambo ye kuko yageze aho azinukwa kubaho akabyivugira. Uyu mugabo ntiyatinye no kwerurira Imana ko ababajwe cyane n’ibiri kumubaho kandi ikibazo yari afite ni ukuntu Imana isa n’itari ibyitayeho. Hari aho yageze mu bice 10 ati ‘’ Umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye, Ntabwo nzibuza gutaka, Nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye’’ Yobu 10:1

Ese muri iki gihe Imana yamusubije gute cyangwa akenshi yifata gute ku bantu bahuye n’ibibazo nk’ibi bakabyinubira bakamera nk’abayitonganya?

Ikintu gikomeye ni uko Imana yari izi ibiri kuba kuri Yobu byose hatavuyemo na kimwe kandi yari yabyemeye. Ikibigaragaza ni uko Bibiliya ivuga ko mbere y’uko biba Satani yaje gusaba kugerageza gukiranuka kwa Yobu Imana ikabyemera kuko yari yizeye neza ko Yobu atayihakana no mu bikomeye. Gusa kubera ko umuntu ari umuntu ntibyabujije Yobu kwiganyira no gutaka kuko biri muri kamere muntu.

Mu by’ukuri guceceka ni ibanga rikomeye iyo umuntu ageze mu bikomeye cyangwa mu bigeragezo. Iyo ufashe umwanya wo kubara inkuru z’ibiri kukubaho cyane cyane ku bantu badafite icyo bagufasha, biyuma urushaho kumva uburemere bw’ikigeragezo cyawe. Biba bimeze nkuko umunyeshuli asubira mu masomo ye akarushaho kuyumva neza.

Hari abantu benshi bafitiye Imana umujinya kubera ibyababayeho. Imana irabizi kandi ntiwabuza umuntu gutaka ababaye ariko ibyiza ni uguturiza imbere y’Imana ugategereza icyo izakora kuko gutaka bitihutisha isaha yayo. Ntabwo wabura kugira umuntu w’umwizerwa ngo muganire niba ari inshuti yawe ya hafi musangira ubuzima kandi nawe agomba kuba azi Imana.

Ikintu gikomeye mu buzima ni ukwiyakira kugira ngo ubashe byibuze gukomeza kubaho. Gutuza bigufasha kurindira Imana neza.

Ntibikunda korohera bose ariko hari ibanga rikomeye mu guceceka imbere y’ibikugoye ugaturiza Imana akaba ari yo wiringira yonyine. Imana ni nziza kandi ibereye nziza abantu bose bayitegereza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza