Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko wakwitwara ku itabaro ry’abatizera
Uko wakwitwara ku itabaro ry’abatizera

Ubuhamya bwa Brian G. Hedges

Nari mfite imyaka mirongo itatu nta myaka ibiri nari maze mbaye Pastori. Telefone irasona imbwira ko umubyeyi w’umwe mu itorero ryacu yapfuye bambaza niba naza kubafasha mu mihango y’ikiriyo. Ntabwo nari narigeze mpura nuwapfuye ndetse nta n’ubwo nari nzi icyo nakora ku kiriyo, mbese numvaga ntazi icyo nabafasha.

Ndashima cyane Papa wanjye umupasitori mu wari unamaze imyaka myinshi mu itorero ry’Abaveterans, yari yadusuye muri iyo weekend. Namusabye inama ndetse n’inyunganizi ku cyo nafashisha abandi mu kiriyo.

Ansobanurira neza uko bigenda ati “nabwirije mu biriyo byinshi mu myaka icumi ishize, rimwe babaga aria bantu nzi ubundi bakaba ari abantu ntigeze mpura nabo yewe batari n’abakristo. N’ubwo nabaga natoranyijwe kwigisha, ntabwo naterwaga ubwoba nabo, n’ibihe barimo, ahubwo nabifataga nk’ikintu cy’ingenzi ndetse n’amahirwe mbonye y’ivugabutumwa.

Hari byinshi nigiye ku mubyeyi wanjye ariko nsanga hari bitatu by’ingenzi ngomba kwibandaho mu kuyobora ikiriyo.

1.Gukomeza Famille Gutakaza uwo ukunda birumvikana birababaza, Famille ibabaye iba ikeneye guhumurizwa. Icyo uba usabwa ni ukureba umurimo ushobora kubakoramo, bimwe mu byo baba batwifuzaho ni ukuhaba kwacu,umwanya wacu, tubumva,tubaganiriza ndetse twifatanya nabo mu gutegura ikiriyo.

Gute wahumuriza umuryango wagize ibyago?

Hura nabo: niba uri ku kiriyo buri munsi shaka guhura na Famille yagize ibyago nibura inshuro imwe cyangwa ebyiri mbere yo gushyingura. Mwe guhuzwa no gutegura ishyingura ahubwo ube inshuti yabo ya hafi aho ni mu gihe waba wasabwe gufasha abashyingura ariko mutamenyeranye.

Sengana nabo: Nubwo baba ari abatizera bakeneye amasengesho, hari ubwo agahinda n’umubabaro bibica bakumva ntakindi cyabahumuriza keretse amasengesho, rero aba ari amahirwe meza yo kumenya kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Ba witeguye kubafasha: kangurira abantu baje mu kiriyo kubafasha, nko kubashakira icyo kurya. Ibi bibakuraho bibagabanyiriza imitwaro. Ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwerekana ko mubashyigikiye.

2.Kubaha umurambo Icyakabiri ni ukubaha umurambo. |Iki nicyo gikorwa nyamukuru kiba cyabateranije. Niba uhuye nabo ugiye kuyobora babaze ibyo bashimira umuntu wabo wapfuye ,bakubwire imico yari afite, ibintu by’ingenzi batakwibagirwa, n’ikindi cyose kuri uwo wapfuye. Iby’ngenzi ukabyandika ahantu kugira ngo ubashe kuyobora neza. Niba umuntu yapfuye we kumutaka nibyo atakoze, vuga ibyiza umuziho ariko ibibi ubireke.

Bamwe bazana ibyiringiro ko uwapfuye yagiye mw’ijuru. Hari abandi bishyira mu mahoro ko hari uburuhukiro nyuma y’urupfu. None niki wavuga niba umuntu atari akijijwe? Ujye wirinda ibintu bibiri: ntugatange ibyiringiro bitaribyo mu kubwira abantu ko agiye mu mwanya mwiza, ariko na none ntuce urubanza kuko ibyacu si ukuvuga aho umuntu agiye kuko tuba tutabizi. Inshingano yacu ni ukubwira abantu imbabazi z’Imana no kunga Imana n’abantu.

3.Bwiriza Igikurikiraho ni ukubwiriza ubutumwa bwiza Ikiriyo ni amwe mu mahirwe agoye kubona kuko ari kimwe mu bituma n’abatizera baza mu rusengero baje kumva umwigisha. Tugomba kubaha uwo mwanya wo gushyingura dutanga ihumure ku miryango yabuze abayo ariko na none tukabaganiriza ijambo ry’Imana, tukazana benshi kuri Kristo.

Ibi ni bimwe mu byagufasha:

Ba umunyakuri: hari abavugabutumwa bavuga cyane n’amarangamutima bavuga ibintu biryoheye amatwi gusa. N’ubwo ibi bitanga ihumure ariko hari ikiba kibura ariryo Jambo ry’Imana Bisa nkaho urupfu ariwo mwanzi wacu wa mbere; kandi nibyo iyo uwacu yapfuye turababara cyane, ariko aba ari amwe mu mahirwe meza y’ivugabutumwa. Usa nkufatiranye abari aho ukababwira inkuru z’uwapfuye akazuka ariwe Yesu. Koresha umwanya muto: ubutumwa bwiza ubwabwo burihagije ntago tugomba kuvuga n’ibitari ngombwa, mu kwirinda gutwara umwanya munini.

Ba usobanukiwe : ibyo ukwiye kwirinda: ntiwibwire ko abantu bose bazi ubutumwa bwiza, ntiwigishe idini, ntutere abari aho morale cyangwa ngo wivugire ibya Politique, nk’uko Tim Keller yabivuze. Abantu bakwiye kubona itandukaniro hagati y’ubutumwa bwiza n’inama nziza.

Babwire urukundo Imana yakunze abari mw’isi cyane rwatumye itanga umwana wayo w’ikinege, apfa nkingurane ku bwacu, kubw’ ibyaha byacu azuka mu bapfuye anesheje urupfu na kuzimu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza