Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ukuri ukwiye kugenderamo
Ukuri ukwiye kugenderamo

1. Shima Imana haba mu minsi myiza cyangwa mu mibi.

"Uri mwiza kandi ugira neza" (Zaburi 119:68a). Iyo byose bigenda neza, biroroha kumva ko Imana ari nziza. Ariko iyo bikomeye, dutangira kwibaza niba ko Imana ikiri nziza. Mu gihe byagenze nabi, ujye uhitamo gukomeza kwizera Ijambo ry’Imana aho kwiyumvisha ko yaguteranye.

2. Baho nk’ukunzwe.

"Uwiteka yambonekeye kera ati ‘Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza" (Yeremiya 31:3). Kumva ko udakunzwe, bigira ingaruka mbi ku buryo ubaho. Zirikana ko ukundwa n’Imana cyane. Niba wizera ko urukundo rw’Imana ari urw’ukuri, rwizere kandi ruzaduhindura.

3. Wikita ku buryo abantu bagutekereza

"nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo. Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake" (Abefeso 1:4-6). Imana yaragutanije uba Umwana wayo. Wikwita ku gukundwa n’abantu kuko bo bahindagurika.

4. Ishingikirize ku Mana gusa.

"Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena," (Zaburi 23:1). Imana yonyine irahagije mu gukemura ikibazo cyawe. Niba uyifite, ufite byose ukuneye. Iyo wizeye uku kuri, bituma udashakira mu zindi nzira. Uba ufite icyo ushaka.

5. Baho ubuzima butsinda icyaha.

"Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha, kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha" (Abaroma 6:6-7). Imana ishaka ko utagaragaraho icyaha cyangwa igisa na cyo. Ariko ubishobozwa n’imbaraga za Kristo muri wowe. Gusa hari n’igihe gutsinda icyaha bisaba kwaturira mugenzi wawe icyaha.

6. Ntugatinye ibigeragezo.

"Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga." (Abafilipi 4:13). Nta kintu na kimwe Imana igusaba gukora, ngo ikwime imbaraga.

Urugero:

Ushobora gukunda umuntu wese (Matayo 5:44), Ushobora gushima muri byose (1 Abatesalonike 5:18), Ushobora kubabarira buri wese (Mariko 11:25), Ushibora kwirinda ubusambanyi (1 Abatesaloniki 4:3–4),

7. Tunganira Imana aho kwita ku bigushimisha.

"Muzabe abera kuko ndi uwera." (1 Petero 1:16). Yesu ntiyadupfirye ngo tubeho ubuzima butunezeza, ahubwo ubumunezeza. Uko urushaho gushaka gutunganira Imana bituma ugera ku munezero wuzuye.

8. Ha agaciro Yesu kurenza uko ukiha. "Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi" (Yohana 3:30). Mu bwami bw’Imana, icyubahiro si icyawe, ahubwo ni icyayo. Ha agaciro yesu nka nyirumushinga, wowe uce bugufi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Imanzi kuwa 5-03-2015 saa 06:24
 

Ikibabaje nuko uko iminsi ishira,abantu baribagirwa Imana.Kenshi barasenga ariko nta mahoro bafite mu mitima,ibyo bizana ingaruka ikomeye yo guhangayikishwa n’ubuzima, kutanyurwa ndetse no kutishimirwa n’Imana.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza