Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ukwiye kwishima no mu makuba yawe
Ukwiye kwishima no mu makuba yawe

“ Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu , kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, 4 kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro ”-Abaroma 5:3

Amahoro Yesu atanga atandukanye na yayandi umuntu yiyumvamo kubera impamvu runaka. Kandi amahoro atanwa na we ntahungabanywa n’uko amakuba yaje. Bene ayo mahoro y’Imana tuyahabwa n’uko twiyunze na yo muri Yesu Kristo. Nta ntamabara ziba zikirwanira mu mitima yacu, nta byaha biba bikikubereye inzitizi mu bumwe bwawe n’ Imana.

Yesu yatwishuriye imyenda, bityo duhita duhinduka abanyamahirwe atangaje –Abaroma 5:2 . Bibiliya itwereka neza ko twahindutse incuti z’Imana, kuko yatwigije yafi yayo. Ndetse yewe twahindutse abana bayo –Abagalatiya 4:5.

Niba uri umukristo koko, ntukwiye kwiheba. Ukwiye guhora uzirikana urukundo rw’Imana. Kuko ari rwo rwatumye Yesu aza kugupfira ku musaraba. Nirwo kandi rwohereza Umwuka wera kubana nawe no kukuyobora .

Imbaraga zazuye Yesu Kristo mu bapfuye ni zo mbaraga zidukikije, kandi ni zo zigendana n’abizera mu buzima bwabo bwa buri munsi. Wikiheba rero ahubwo hora uzirikana ,unashimira Imana urukundo ruhebuje yagukunze, rwatumye yohereza Yesu Kristo ngo ature muri wowe.Akaba yarabaye umuhuza wawe n’Imana Data wa twese.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza