Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Ukwizera kwankijije ubwigunge” amagambo yavuzwe (...)
“Ukwizera kwankijije ubwigunge” amagambo yavuzwe n’umusore The Rock

Dwayne Douglas Johnson w’imyaka 43 uzwi cyane ku kazina ka “The Rock” ni umukinnyi w’umukino wa Catch akaba anazwi cyane muri filime zakunzwe cyane nka The Fast and the Furious, Empire State,Hercules,Pain & Gain n’izindi nyinshi.

Uyu musore ufite ubwenegihugu bwa Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika yagize ibyo atangariza Isi kubyerekeye imyemerere ye abinyujije mu kiganiro “Master Class” kiyoborwa n’umunyamakuru Oprah Winfrey.

Umusore The Rock yagize ati : “Mfite imyaka 23 nashakaga kuba umukinnyi ukomeye cyane wa Rugby ariko bagiye guhitamo abakinnyi bari mu ikipe nkuru njye ntibampitamo , narababaye cyane ndagenda nicwa n’umujinya no kwigunga ndetse mpitamo kuzajya nguma mu cyumba mu nzu y’ababyeyi.” Yongeyeho ati “Bibaho ko tugera mu bihe twumva twacitse intege muri icyo gihe twifuza kubwira umuntu ibibazo byacu, ariko ikibazo tugira ni bidukomerera gusaba ubufasha tugahitamo ahubwo kwihagararaho tukabigumana muri twe”

The Rock yatangaje ikintu cyamufashije muri iyo minsi mibi yabayemo Yagize ati : “ Mfite Imishyikirano myiza n’Umuremyi wanjye, mubyumve ndi umunyamahirwe cyane kuko Imana inyitayeho, buri gihe mbona imigisha myinshi”.

Yagiriye inama abantu bose bemera Imana muri aya magambo : “ nubwo tutazi ikizaba ejo dukwiriye kwizera Imana, tugashyira ubuzima bwacu mu maboko yayo kandi tugakomeza gukora nayo izadufasha”.

Ese twe tubigenza gute iyo twigunze?

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza