Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umubyeyi w’umuhanzi Justin Bieber yinginze Imana ngo (...)
Umubyeyi w’umuhanzi Justin Bieber yinginze Imana ngo isange umuhungu we ku munsi w’amavuko

Hashize imyaka 22, umubyeyi Pattie Mallette yibarutse Justin Bieber waje kugaragaza impano ikomeye ku myaka ye mike, akaza kuba umuhanzi w’icyamamare muri muzika. Uyu mubyeyi yatangaje ko asaba Imana gusura umuhungu we muri ibi bihe yizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pattie Mallette yavuze ko yifuza ko Imana yakora ku muhungu we ati ‘’ Hashize imyaka 22, icyo gihe nari mfite imyaka 18, nibwo nari ntwite ariko nterwa n’ubwoba. Ariko Imana, Umurengezi usure Justin Bieber ku munsi we w’amavuko, umuhe ibyo jyewe ntamubonera, mu izina rya Yesu.’’

Pattie Mallette, ubyara Justin Bieber

Umubyeyi w’uyu muraperi w’icyamamare yigeze nanone kugaruka ku bihe bikomeye umuhungu we yanyuzemo, kuva ku myaka 13. Umwaka w’2014 ni umwe mu myaka yakomereye cyane Justin Bieber ubwo yashinjwaga gushotora umuyobozi w’imodoka ( Umushoferi) yo mu bwoko bwa Limuzini, akanatera amagi ku nzu y’abaturanyi. Ibi byatumye ahita atabwa muri yombi kubera imyitwarire mibi ifitanye isano n’ubusinzi.

Mu mezi make ashize nibwo Justin Bieber yemereye igitangazamakuru Journal Billbioard ko iyi myitwarire ye mibi yazanye agatotsi mu mubano we na mama we. Yagize ati ‘’ Byanteye isoni, sinigeze nifuza gutenguha mama wanjye, none byarabaye.’’ Yakomeje avuga ko ibi yakunze kubiganiraho mu bihe byinshi, bikamusaba igihe kinini kugira ngo avugurure icyo kizere, kuri aya magambo yongeyeho ko mama we ari umugore w’igitangaza kandi akunda.

Justin Bieber

Nyina wa Justin Bieber ni umugore w’umwizera (ukijijwe) unafite ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi. Ajya guhura n’Imana bwa mbere, yari agiye kwiyahura.

Afite imyaka 3 gusa nibwo yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bimutera ibikomere byanamushoye mu kwiyahuza ibiyobyabwenge n’inzoga. Ku myaka ye 17, nibwo yiyahuye mu gikamyo ngo arebe ko cyamuhitana, ariko kubera umugambi w’Imana ikamurokora. Pattie Mallette agaruka cyane kuburyo Imana yamusannye mu gitabo cyitwa Nowhere but Up. Uyu mubyeyi yakomeje kuvuga cyane ku cyizere no gukira bibonerwa muri Kristo Yesu.

Abajijwe n’igitangazamakuru cya gikristo, Christian Today, ku cyo abona kwizera kwe kwigishije umuhungu we, yagize ati ‘’ Justin namutuye Umwami Imana akiri muto cyane, nk’uko Hana yabigenje amaze kubyara Samweli mu gitabo cya 1 Samweli 1. Sinari ndi mu rukundo na se wa Justin, gusa nibuka ko nasenze iri sengesho ngo ‘’ Data, nifuza ko uzabera umubyeyi uyu mwana utamufite. Ndakwinginze uzengurutse abantu bawe uyu muhungu.’’

Avuga kandi ko uko iminsi yagendaga ishira yakomeje gusengera umwana we amusabira kurindwa n’Imana, kugira ngo azayimenye kandi akure ayitinya. Ati ‘’Namwigishije ijambo ry’Imana.’’

Uyu mubyeyi mu mvugo isa n’iyuje umubabaro avuga ko mbere yifuzaga guhorana n’umuhungu we cyane, akamwitaho, akamukemurira ibibazo byose, nubwo byaje kugera aho bigahinduka, ariko ngo yizeye ko hari igihe azongera kugira ijambo ryubashywe kuri we.

Justin Bieber yavutse tariki ya 1/03/1994.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza