Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umufasha nyawe mu rugendo rugana mu ijuru
Umufasha nyawe mu rugendo rugana mu ijuru

Yesu akiri mu isi yabanaga n’abantu bamureba amaso ku maso, agakora ibitangaza bamwe bakamwemera abandi bikabayobera. Ajya gusiga abigishwa ubwo yasozaga umurimo wari umuzanya mu isi, hari ikibazo gikomeye kuri bo n’uburyo bazabaho batari kumwe n’Umwami wabo.

Ariko Yesu yari yarabiteguye neza kuko yari abizi neza ko atazahorana nabo ahitamo kuboherereza umufasha ari Mwuka wera.

Umukristo wizeye agakizwa, afite uwo umuyobozi. ‘‘Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.’’ Yohana 16:13.

Umwuka wera akwereka inzira ukwiye kunyuramo kugira ngo ugere ku kigero gikwiriye. Iyo umwumviye, hari amasomo wiga: Wiga kwishingikiriza ku Mana kurenza uko wowe wiyiringira. Umukristu wumva yihagije; adakeneye kwisunga Imana, afite ingorane. Samusoni yari azi ko yihagije, yanga gukurikiza ubuyobozi bw’Imana.

Igihe yisanganga aziritse ubwo yagurishwaga na Delila ku Banyafilisitiya, yari azi ko abarwanya nk’uko yari asanzwe abigenza. ‘Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk’ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse.”

Kubaho ubuzima butsinda ni ukubaho wishingikirije ku Mana gusa, aho kwiyizera. Na Yesu yaravuze ati, ‘…kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.’ Yohana 15:5. Ibindi byiza byo kwemerera Umwuka Wera atuma umuntu ahindura imitekereze ye. Ukagenda usiga kamere y’ubumuntu ukaganzwa na kamere y’Imana.

Ubusanzwe umuntu wese wakiriye Kristo mu buzima, aba akwiye guhora yigenzura akamenya aho kamere y’Imana igenze iganza iye, kandi ibi byose abifashwamo n’Umwuka wera kuko ari we uduherekeza agenda adukebura.

Nk’uko Umwuka wacu amenya ibyo twibwira niko n’Umwuka w’Imana amenya ibyo yibwira. Niyo mpamvu tabasha na gato kubaho ubuzima Imana igushakamo utabifashojwemo n’Umwuka wayo.

Imitekerereze y’umuntu, akenshi iba ishingiye ku byifuzo, amahitamo ndetse n’intumbero ye. Nyuma yo gusenga amasengesho yuzuyemo ibyifuzo bye, Dawidi yahinduye ibitekerezo bye, ubndi asenga agira ati, ‘Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso, Ni wowe niringira…’

Nawe ni ryo sengesho ukwiye guhora usenga. Ugasaba Umwuka wera akaguteza intambwe, ukava mu mitekerereze ya kimuntu ukagira gutekereza kwa Kristo.

Niwemerera Umwuka wera akakuyobora uzabaho mu buzima bunezeza Imana. Nta wundi mufasha dufite udutsindagiza muri uru rugendo rutoroshye keretse Umwuka wera. Turusheho kumwifuza tuzamuhabwa kuko ni isezerano ry’abizera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza