Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umugisha ubonerwa mu kwakira agakiza.
Umugisha ubonerwa mu kwakira agakiza.

Ukoze ubushakashatsi ushobora gusanga abantu benshi bakira agakiza kugira ngo batazarimbuka, ni byo rwose umuntu wese akwiriye guharanira kuzaba mu ijuru.Iyo umuntu yakiriye agakiza abateye intambwe intambwe imujyana mu bwami bw’ijuru nubwo aba atari yarigeramo, aba asabwa gukomeza kwizera no gukora neza kugira ngo azagire iherezo ryiza. Uretse kuba agakiza ari mwe mu nzira nyayo ikuyobora mu bwami bw’ijuru, hari n’umugisha ubonekera mu kwakira agakiza.

Ushobora kuba utari uziko abizera bahabwa imigisha ikurikira:

1. Gusinzira biziguye.

Kuryama ugasinzira neza ni ikintu gikomeye cyane kandi gifite agaciro gakomeye, ibaze nawe ukuntu ntacyo wakora kugira ngo ugure ibitotsi, mu yandi magambo ni impano itangwa n’Imana;Ucyumva ubutumwa bwiza bw’Imana biba bigoye ko wasinzira neza, kuko ukomeza kwibaza ku byo wumvise ariko iyo wamaze kumva ijambo ry’Imana, ukakira Yesu Kristo mu bugingo bwawe, usinzira neza kuko ntakiba kigukanga. Ibi biterwa nuko uba wizeye ko niyo wapfa ubugingo bwawe hari uwabucunguye.

2. Abizera nyakuri ntibatinya urupfu.

Urupfu ni kintu giteye ubwoba, niyo uvuze ibijyanye narwo abantu barikanga cyane, erega nibyo kurutinya bifite ishingiro! Upfuye abasigaye ntibaba bashobora kongera kumubona. Nta muntu wifuza gupfa uyu mwanya ariko abizera nyabo bagomba gukora neza kugira ngo igihe cyo kuva mu mubiri nikigera bazabe biteguye. Niyo mpamvu Imana babaho mu buzima budatinya urupfu.

3. Abizera Imana bakirwa mu muryango wayo.

Nta kintu kinezeza nko kugira umuryango mwiza, iyo wakiriye agakiza wemererwa kuba mu muryango w’abana b’Imana, iki nikintu cyiza cyane kuko uba ugize umuryango uvukamo ukanagira n’undi mu muryango udasanzwe ariwo muryango w’abana b’Imana. Urukundo Imana itanga kubari mu muryango wayo rurahebuje cyane.

4. Abizera Imana ibayobora aheza.

Kubera ko Imana yasezeranije abayizera ko ifite imigambi myiza ku buzima bwabo, nicyo gituma ibayobora aheza. Imana ihora igambiriye ko umwana wayo afata ibyemezo bizima igihe cyose agize icyo ajya gukora akayigisha inama, nayo imuyobora ku cyemezo nyacyo kandi cy’ukuri. Wowe ushobora kugambira ko uzaba umucuruzi nyamara yo yabonako ushobora kuzabiburiramo ubugingo ikaguhitiramo kuba umukozi wayo kuko ariyo imenya ibyiza bikwiriye abana bayo.

5. Abizera ntibaterwa ubwoba nibyo banyuramo.

mu isi hari intambara n’ibibazo bikomeye, ubuzima buragoye ariko Imana ibasha guha abayihaye ubugingo bwabo imbaraga zo kudakurwa umutima n’ibyo banyuramo ahubwo bagahora bakomeye niyo mu buzima byaba byanze. Igihe ubona byanze nta mpamvu yo kwigora kuko igihe cyo gukora kw’Imana kiba kigeze.

6. Iyo wakiriye agakiza ubabarirwa ibyaha byawe byose.

Uyu ni umugisha ukomeye, uzi kugenda wumva warabohowe kandi warababariwe ibyaha byose? Birahebuje cyane! Iyo wakiriye agakiza Imana ikubabarira ibyaha byawe kandi igahora ikubabarira n’ibindi ushobora kwisanga wakoze, iyo uyisanze nabwo irakubabarira.

7. Imana iguha amahoro yuzuye kandi ugahabwa ubugingo bw’iteka.

Iyo uhisemo gukurikira Yesu Kristo, Imana iguha amahoro nyayo yuzuye kandi ugahabwa umugabane w’ubugingo bw’iteka. Imana ikuzuza umunezero kandi ibyiza byose iteganyiriza abayikunda nawe biba ari ibyawe.

Iki nicyo gihe cyo kwemera Imana ikagira umwanya mu mutima wawe kugira ngo nawe wibonere kuri yo migisha ibonerwa mu kwakira agakiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza