Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umugore w’ icyamamare mu mupira w’amaguru ku rwego rw’ (...)
Umugore w’ icyamamare mu mupira w’amaguru ku rwego rw’ isi, yifuza ko abafana barushaho gusobanukirwa urukundo akunda Kristo

Lauren Holiday, Umugore w’ icyamamare mu mukino w’ umupira w’amaguru; akaba akinira ikipe y’igihugu ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko kuri we igikombe cy’ isi cy’umupira w’amaguru w’abagore, ari umwanya mwiza aba abonye wo kugaragaza urukundo akunda Kristo.

Uyu mugore wavukiye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ahitwa Indianapolis, Indiana , ku italiki ya 30, Ukwezi kwa Kenda 1987; amazina ye yose ni Lauren Cheney Holiday. Akaba avuga ko urukundo akunda Kristo ari rwo rumutera gukora ibyo akora.

Aganira n’ikinamakuru Fellowship of Christian Athletes Magazine, mu magambo ye uyu mugore Holiday yagize ati "Imana yampaye amahirwe yo gutera iyi ntambwe, kugira ngo ngeze ubutumwa bwiza ku Isi yose.Urubyiruko rutandukanye rwiteguye kureba iki gikombe cy’ isi, icyo bazabona mbere y’ ibindi byose ni ukubona Yesu ashyirwa hejuru."

Abakinnyi batandukanye barimo n’uyu Lauren Holiday, biteguye kugaragaza icyo bamenye ku Mwami Yesu. Aba bakinnyi nubwo bafite impano zitandukanye kandi zigaragaza cyane, bavuga ko kugira Yesu nyambere mu buzima bwabo bwa buri munsi ari cyo kibabashisha kugera kubyo bageraho. Ibi kandi ngo bituma abenshi mu rubyiruko bahindukirira Umwami.

Ishyirahamwe rifasha abanyeshuri bakina umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse n’ indi mikino ariko rikibanda cyane ku mibereho ya Gikristo y’abakinnyi, rigerageza kugera ku banyeshuri batandukanye, bakina mukino wo gusiganwa babasanga mu macumbi no mungo batahamo, bakurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ibintu bavuga ko bibafasha cyane gukuza impano zabo Imana yabahaye, kandi bagakomeza no kwizera Imana. Ibi bikaba byaranafashije uyu Holiday cyane, akaba avuga ko bizafasha n’abandi benshi kumenya umwami Yesu no kumuhamya.

Buri gihe mbere yuko batangira umukino baba biteguye gukina, babanza gutumira ababa bagiye gukina bagafata umwanya bakabanza gusengera hamwe Imana.

Lauren Cheney nubwo ari umukinnyi ukomeye mu bagore ku rwego rw’ isi sibyo yirata, ahubwo yemeza ko anyuzwe cyane no kuba yaramenye Yesu Kristo

Holiday yagaragaje ko yishimira gutsinda, ariko niyo yatsinzwe bitamubuza guha Imana icyubahiro. Agira ati "Gutsinda ugatwara umudari wa zahabu ni byiza, intsinzi ni ukuba umukinnyi mwiza ku rwego nshobora kugeraho. Ariko ikirenze ibindi cyane cyerekeranye no gukunda Yesu ni uko bitaba bituruka kuri njye. Ni byo nkunda intsinzi, kandi nzi neza ko Imana iba ishaka ko ngera ku ntsinzi. Ariko niyo bitagenze gutyo, indangagaciro zanjye ntaho zijya. Nkomeza kuba incuti ya Yesu, kandi niyo natsinzwe nkomeza kwicisha bugufi ngaha Imana icyubahiro."

Iyo umuntu yakiriye Umwami Yesu ntashobora kwihishira; Kristo aba ari umugenga w’ubuzima bwe. Nawe uko waba umeze kose ubasha guhamya umwami Yesu. Wamuhamiriza imbere y’ abantu benshi cyangwa bake ikingenzi ni uko uhamya Umwami wawe.Yesu yabwiye abigishwa be amagambo akomeye, "Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro, n’ ibyo mwongorewe muzabirangururire hejuru y’ amazu"- Matayo 10:27.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza