Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umugore w’umuyobozi w’itorero mu Bushinwa yahambwe ari (...)
Umugore w’umuyobozi w’itorero mu Bushinwa yahambwe ari muzima azira gutambamira isenywa ry’urusengero rwabo

Umugore w’umuyobozi w’itorero ryitwa Beitou Church mu gihugu cy’Ubushinwa yahambwe ari muzima nyuma yo kugaragara nk’utambamira isenywa ry’urusengero rwabo. Ibi byabereye rwagati mu ntara ya Henan aho umuyobozi w’itorero rya Gikristo yafashwe n’umugore we bazira kutubahiriza amabwiriza ya Leta y’Ubushinwa yo gusenya insengero zose za gikristo.

The Christian Post yatangaje iyi nkuru kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mata 2016, yavuze ko umugabo we yagerageje gutoroka bagasigarana umugore ari nako kumukorera aya mahano.

Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa nabyo byavuze kuri uyu wa mbere ko nyuma y’aho inzego za Leta zifatiye umugambi wo kumaraho insengero z’abakristo, ikibazo cyafashe indi ntera kuko ngo iyi gahunda igamije gucubya ubwiyongere bukabije bw’abakristo mu Bushinwa cyane bwakomeje kugaragara mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.

China Aid yatangaje ko umuyobozi w’uru rusengero Li Jiangong n’umugore we Ding Cuimei bagerageje kwitambika imashini yakoreshwaga mu ikurwaho ry’uru rusengero rwabo, igahitamo kubarenzaho ibitaka nk’ishaka kubahamba ari bazima, ari nayo ntandaro y’urupfu rw’uyu mugore.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Li yagerageje kurokora umugore we amukuraho ibitaka, ariko akaza kumugeraho yamaze gushiramo umwuka.

Abashinjwa kugira uruhare muri uru rupfu bivugwa ko barimo gukurikiranwa, ibintu ariko bisa naho ntacyo byenda gutanga kuko ngo umwe mu babikoze yasabaga ukoresha imashini kubahamba ari bazima bashaka bakabibazwa, ibi bikagendana na gahunda ya Leta y’Ubushinwa yo kubangamira ubwiyongere bw’abakristo, impamvu inatuma ubagiriye nabi inzego za Leta zigenda biguru ntege mu kubakurikirana.

Iki ni kimwe mu bikorwa bishimangira ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko mu bijyanye n’imyizerere, ari nayo mpamvu inzego zitandukanye zikomeje gusaba Leta y’Ubushinwa kugira icyo ikora igata muri yombi abakoze ibi bakagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo babazwe ibyo bakoze.

Abakristo mu Bushinwa bakomeze kwiyongera mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, ibikomeza kubakorerwa muri icyo gihugu bikaba ari ikimenyetso si musiga cyo gutoteza abakristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza