Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umuhanzi Kanye West wigeze kwiyita Yesu, aherutse (...)
Umuhanzi Kanye West wigeze kwiyita Yesu, aherutse gutangaza ko yifuza kwigira ku ntumwa y’Imana Pawulo

Umuhanzi Kanye West wigeze gutangaza ko ari we Yesu mu mwaka w’2013, ubu noneho aherutse guhindura imvugo ashimangira ubutwari bw’intumwa Pawulo ivugwa muri Bibiliya, anatangaza ko ari we yifuza kwigiraho mu gihe asigaje cy’ubuzima bwe.

Urubuga rwa gikristo Infochretienne.com rwatangaje ko ubutumwa bushimangira ubutwari n’ibigwi bya Pawulo Kanye West yabutanze ubwo yagarukaga kuri Alubumu ye y’indirimbo yise ‘’The life of Pablo’’, aheruka gushyira hanze tariki 14/02/2016 avuga ko iyi Alubumu ari iy’ibihe byose mu zo yakoze zose, ari nayo asa nuvuga ko atura intumwa y’Imana Pawulo.

Kanye West yavuze ko afata Pawulo nk’umuntu uhambaye, ati ‘’ Pawulo yabaye umuntu ukomeye mu kinyejana cya mbere, ubu duhagaze aha hashize ibinyejana 20, kuko yatubereye umuyoboro.’’ Ubu butumwa yabutanze ku rukuta rwe rwa Tweeter tariki 14 Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’iminsi itatu gusa, ni ukuvuga tariki 17, nibwo yongeye gutangaza ko umwanzi we wa mbere ari kamere ye yishyira hejuru, ati ‘’ Umwanzi wanjye wa mbere ni kamere yanjye, ariko uri ku ngoma ni umwe ni Imana.’’

Kugeza ubu iby’uyu muhanzi biracyari urujijo, kuko benshi bibaza niba koko aya magambo ya Kanye West ari ayo kwihana koko cyangwa ari nk’ibisanzwe byo kwigereranya gusa n’intumwa y’Imana Pawulo, nk’uko yigeze kubikora avuga ko ari we Yesu, ubwo yashyiraga hanze Alubumu ye ya 6, yise ‘’Yeezus’’ mu w’2013. Ibi ariko na none abahanzi bakunze kubikora bagamije kuzana impamvu zituma bagarukwaho kenshi mu bitangazamakuru hirya no hino ku isi.

Umuhanzi Kanye West yavutse tariki ya 8 Kamena 1977, avukira muri Leta ya Georgia ( Amerika), akaba amaze gushyira hanze Alubumu 7 kuva mu mwaka w’2005.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza