Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umuherwe Donald Trump wiyamamariza kuyobora USA yatanze (...)
Umuherwe Donald Trump wiyamamariza kuyobora USA yatanze ikizere ku bakristo naramuka atowe

Donald Trump ni umuherwe, akaba umwe mu bakandida bo mu ishyaka ry’Aba Rebublike (Republicans) wiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu matora yegereje.

Kuri uyu wa mbere ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Trump, imbere y’ibihumbi by’abakristo, mu kiganiro cyabereye muri Kaminuza yo muri Leta ya Virijiniya (Liberty University in Virginia), yifashishije Bibiliya ashaka kwerekana ukuntu azaharanira kurinda abakristo.

Yifashishije aya magambo ‘’ Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w’Umwami ari ni ho haba umudendezo.’’ 2 Abakorinto 3:17

Umuherwe Donald Trump wiyamamariza kuyobora USA

Yakomeje agira ati ‘’ Tugiye gusigasira ubukristo.’’ Ati ‘’Jyewe ndi umuprotestanti, w’umuperesebuteriyani (Presbyterian), kandi ndabyishimira, mu by’ukuri andi madini arimo kwishyira hamwe, natwe tugomba kwishyira hamwe tugasenyera umugozi umwe.’’

Umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza yabereyemo ibiganiro Jerry Falwell Jr, akaba n’umuhungu w’umuvugabutumwa Jerry Falwell wabashinze iyi Kaminuza, yasingije Trump nk’umuntu ubayeho ubuzima bukunda abandi kandi bugafasha abandi.

Mu kiganiro Trump aheruka kugirana na Televiziyo ya CNN yavuze ko yishimira umubano mwiza afitanye n’Imana ndetse n’abakristo bazatora, bimwe mu bimuha ikizere cyo kuzegukana umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora.

Trump kandi yigeze kuvuga ko Bibiliya ari cyo gitabo akunda, kimuzanira ubusabane n’Imana, avuga ko ari byo byo kunywa bye n’ibyo kurya.

Mu bihe bye byo kwimamaza,Trump yakunze kumvikana mu mvugo zitandukanye, zimwe zinasesereza abanyafurika, nkaho yigeze kuvuga ko natorwa azasubiza abirabura iwabo muri Afurika, yewe harimo na Perezida uriho ubu Barack Obama ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya.

Imvugo ze ntizavuzweho rumwe n’abantu mu ngeri zitandukanye, cyane abo mu nzego za politiki muri Afurika, hari n’abamufashe nk’umusazi kubera kwihutira kuvuga mu gihe cyo kwiyamamaza. Trump, ubusanzwe utemera ubutinganyi (ababana bahuje ibitsina), hashize imyaka 11, ashakanye n’umugore we wa 3.

Ni umwe mu bakandida wagiye ugaragaza gufata impande z’abantu zose mu ngeri zitandukanye, mu rwego rwo kwigarura abantu benshi ngo azabone amajwi mu bihe by’amatora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza