Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umujinya w’Imana uraje!
Umujinya w’Imana uraje!

Bibiliya ivuga ku munsi Yesu azaza igira iti“mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose” IBYAHISHUWE 19:15.

Ku munsi azaza “hagati y’umuriro waka, ahore inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’umwami wacu Yesu.’’

Abanditsi hafi ya bose banditse ubutumwa bwiza mu isezerano rishya banditse kuri uyu munsi ubwo umujinya w’Imana uzasukwa ku isi.

Kuki muri iki gihe abavugabutumwa bake aribo bashishikajwe no kuburira abantu amazi atararenga inkombe? Ubwo Pawulo yabwiraga abizera kubaho ubuzima bwejejwe no kuzinukwa icyaha, yabibukije ko umujinya w’Imana uzazira abatumvira ndetse n’inkozi z’ibibi.

Yandikira Abefeso 5:6-7 “ntihakagire umuntu ubohesha amagambo y’ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w’Imana abatayumvira. Nuko ntimugafatanye na bo.”

“Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi :gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira,n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana ,ibyo nibyo bizanira umujinya w’Imana abatumvira’’Abakolosayi 3:5,6.

Pawulo yanditse cyane ku buntu bw’Imana n’imbabazi zayo ariko kandi yananditse ku mujinya wayo ugiye gutera. Niba hari aho tuvuga Ubuntu bw’Imana twakabaye tunavuga k’ugutinya Imana. Ntawagendera ku kuba Imana igira Ubuntu n’imbabazi ngo yikorere ibyo ashatse ibyo bimukururira umujinya w’Imana.

Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi, n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu buvumo no mu bitare byo ku misozi. Babwira imisozi n’ibitare bati “nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama, kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?” Ibyahishuwe 6:15-17.

Turi mu minsi y’imperuka kandi abantu barasa n’abasinziriye bishimiye kumva inyigisho zibabwira ibyiza gusa bashaka kumva ko babonye imigisha nyamara ntibashaka gutega amatwi ubabwira iby’iherezo ry’inzira zabo mbi.

Uyu mwanya uri gusoma iyi nkuru, ni andi mahirwe ubonye yo kongera kwibutswa ko umujinya w’Imana uje kurimbura inkozi z’ibibi, subiza amaso inyuma utekereze ku myitwarire yawe maze nusanga idatunganye ugarukire Imana bigishoboka.

Nshuti iyi nkuru ntigambiriye kugutera ubwoba ahubwo ni iyo kugira ngo twese tuzirikane ko Yesu azagaruka kandi azaba aje guhemba no guhana, none ongera urebe inzira uri kunyura muri iyi minsi umenye icyo Imana igushakaho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

emmy kuwa 27-01-2016 saa 07:39
 

mana uduhe kureka ibibi tukuyoboke iteka ryo kuko urutabyose nimureke tu mwubahe kuko arabikwiye amena

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza