Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umukinnyi David Luiz nyuma yo kwakira agakiza ati “Mbega (...)
Umukinnyi David Luiz nyuma yo kwakira agakiza ati “Mbega ukuntu urukundo rw’Imana ruryoshye!”

"Ndi Umukristo kandi mpora nshaka gukomeza gukura mu mwuka. Ngerageza kureba Abakristo bagenzi banjye kugirango nkomeze gutera imbere aho nkurikiza Inama zabo kandi bakamfasha mu kwegera Kristo"

Ayo ni amwe mu magambo David Luiz yivugiye ubwe ahamya agakiza ke.

Moreira Marinho uzwi cyane nka David Luiz yavukiye mu gihugu cya Brazil ku itariki ya 22 Mata 1987. Akaba ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho akina nka myugariro muri Paris St Germain no mu ikipe y’igihugu ya Brazil.

Uyu musore yakiriye agakiza anabatizwa muri Gicurasi uyu mwaka ariko imyitwarire ye n’ukwizera kwe kwinshi byakomeje gutangaza benshi binabera urugero bamwe mu bakunzi be ku Isi yose.

Luiz ati “Iyo umuntu ari muri Kristo aba ari ikiremwa gishya, Ibya kera arabireka kuko ibintu byose biba byabaye bishya.”(amagambo dusanga mu 2 Abakorinto 5:17)

David Luiz yakomeje agira ati “ Mbega byiza kuba mfite Igikundiro k’Imana, Mana urakoze kuba Unkunda kandi ukanyitaho! Ubuzima bwanjye bwose ni ubwawe. Mana Ndagukunda, Amen !”

Uyu musore nyuma yo kwakira agakiza hari ingamba nshya yagiye afata mu buzima bwe zimwe muri zo harimo:

- Kutazaryamana n’umukobwa mbere yo gushinga urugo rwe.
- Kwitabaza no gushimira Imana mu byiza no mu bibi.
- Gukomeza kwiyubaka mu buryo bw’umwuka.
- Gukomeza gusabira Umugisha bagenzi be.

David Luiz yagize ati : " Ukwizera kwanjye kumpa imbaraga n’ubushobozi bwo gukora imirimo yanjye yose"

David Luiz ari gusengera Fernando Torres(bakinanaga muri Chelsea) waruri mu bihe bibi byo kubura ibitego.Kuri uwo mukino batsinze ikipe ya Genk ibitego 5 kuri 0. Torres yatsinzemo bibiri.

Uyu musore akaba ari mu itsinda ryitwa “Atletas de Cristo” (mu Kinyarwanda bivuze ngo Abakinnyi ba Kristo ) rigizwe n’abandi bakinnyi bagenzi be biyeguriye Kristo nka Kaka, Lucio,Felipe Melo, Gilberto Silva n’abandi benshi bakomeza gushishikariza bagenzi babo kwegera Kristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

GK kuwa 15-12-2015 saa 07:26
 

Mpaye Uwiteka Imana icyubahiro kubwiyi nkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza