Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umukinnyi w’ikirangirire muri NBA Stephen Curry atewe (...)
Umukinnyi w’ikirangirire muri NBA Stephen Curry atewe ishema no kuba umukozi w’Imana.

Umukinnyi wamamaye cyane mu mukino w’intoki wa basket mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Stephen Curry, yatangaje ku mugaragaro ko yishimiye guca bugufi kubwo kuba umugaragagu w’Uwiteka Imana.

Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya The Golden State Warriors, yatangaje ukwizera kwe gukomeye afite mu Mana ubwo bari mu muhango wo gutanga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka w’2014- 2015 w’imikino ya basket muri cyo gihugu. Uyu mwanya uzwi ku izina rya MVP ( Most Valuable Player), ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko ari umukinnyi w’ingenzi witwaye neza. Muri uwo muhango, Stephen Curry , yaboneyeho gutambutsa ijambo ryari rimuri ku mutima ryuzuye guhamya kwizera kwe mu Mana.

Curry yagize ati” mbere na mbere ndashimira Imana n’umucunguzi wanjye Yesu Kristo kuba yarampaye iyi mpano yo gukina, ikindi ndashimira umuryango wanjye kubwo kunshyigikira umunsi ku wundi. Kubera iyo mpamvu nshiye bugufi kuko ndi umugaragu w’Imana uciye bugufi kandi sinshobora kuvuga ko ari kubwanjye nabasha kwigira uwo ndiwe ubu cyangwa se ngo nigeze ku rwego rw’uko nkina”

Ku myaka 27 akaba ari ubwa mbere yegukanye icyo gihembo nyuma yo kwesa umuhigo wo gutsinda amanota 286 atsinda amanota atatu atatu, mu mwaka w’imikino ushize akaba yari yaratsinze amanota 272.

Ntabwo Stephen Curry yagarukiye aho gusa ahubwo yatangaje ko ibintu bigera kuri 4 aribyo bimufasha kugera ku rwego agezeho. Yavuze ko kwizera, urukundo, kwiyemeza n’ubushake aribyo bikomeje kumuzamura mu mikinire ye.

Yasobanuye ko abantu bagomba kumenya ko kuba ariho no kuba ari uwo ari we, byose abikesha Yesu Kristo umucunguzi. Ikindi yemera ko ibyo umuntu anyuramo byose haba hari impamvu kandi Imana iba iri kumwe nawe.

Yasoje ashimira abafatanya bikorwa be, inshuti n’abagenzi be abashishikariza ko bakwiye kwizera Umwami Yesu Kristo kandi bagakora cyane kugira ngo babashe kugera ku nzozi zabo.

Mukwezi kwa Gashyantare, uyu mukinnyi yari yashyize hanze urukweto rwari rwanditseho icyanditswe akunda cyane kiboneka mu Abafilipi 4:13 kivuga ngo” nshobozwa na Kristo umpa imbaraga. Src Infochretienne

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza