Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Neymar yamamaje Yesu imbere ya miliyoni mirongo zarebye (...)
Neymar yamamaje Yesu imbere ya miliyoni mirongo zarebye final ya Champions League

Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru – Matayo 10:32

Hari ingero nyinshi z’abantu bafatwa nk’abakomeye ku rwego rw’ isi, abantu bemera badatinya guhamya Yesu Kristo. Urugero rwa hafi ni Umukinyi rurangiranwa w’ umupira w’amaguru Neymar da Silva Santos Júnior uzwi n’abakunzi b’ umukino w’ umupira w’ amaguru nka Neymar Junior kuri uyu wa gatandatu ubwo ikipe ye yegukanaga insinzi mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu bya yo ku mugabane w’ Uburayi (UEFA- Champions League) imbere y’abantu babarirwa mu ma miliyoni yahamije neza ko yizera Yesu kristo, ubwo yambaraga mu gahanga igitambaro cy’ umweru cyanditseho amagambo ngo "100% JESUS“ bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo "Ijana ku ijana Yesu.

Neymar yemeza kenshi anabinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram ko byose abikesha "Yesu Kristo"

Ibi yabikoze nk’ uburyo bwo gushimira Imana ku bw’ insinzi yari ibahaye ariko kandi yanakoresheje uwo umwanya ku kuzamura icyubahiro cy’ Imana imbere y’abantu benshi.

Umukinnyi Neymar Junior akomoka mu gihugu cya Brasil, akinira ikipe ya FC Barcelone yo mu gihugu cya Espagne ku mugabane w’ Uburayi. Afite imyaka 23, yavutse tariki ya 5 z’ ukwezi kwa kabiri 1992. Mu gihugu cye ni kapiteni w’ ikipe y’ igihigu.

Uretse kuba Neymar Junior azwi cyane nk’ umukinyi muri ruhago, ni umukristo ukomeye mu itorero rya Pentekote rya São Vicente. Ubwo yari afite imyaka 14, umupasitori mu itorero rya bo yari yaramuhanuriye ko azaba umukinyi w’ icyamamare ku isi.

Nubwo amaze kugera kure muri ruhago (ni umukinnyi wa 4 ku rutonde rw’abakinnyi bahenze cyane ku isi), afite ubutunzi bubarirwa muri za miliyari magana z’amafaranga y’u Rwanda, Neymar ntiyigeze ahindura uburyo bwe bwo kugaragaza ko yizera Kristo Yesu.

Ubu buryo bwo kwambara igitamboro cyanditseho ngo "Ijana ku ijana Yesu" Neymar yakoresheje bwagerereranyijwe n’abatari bake n’ icengezamatwara ya Gikristo ryo mu rwego rwo hejuru.

Yesu Kristo ajya kuva mu isi yahaye abagishwa be inshingano nyinshi , muri izo harimo no guhindurira abandi kuri Yesu, kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose - Matayo 28:19

Muri iki gihe abantu benshi bahugiye mu bibafitiye inyungu zo mu isi, bagatera umugongo iby’ Imana ni ho imbaraga zanjye na we twagiriwe Ubuntu bwo Kwakira no kumenya Yesu dukwiye gusenga cyane . Dukeneye imbaraga zo kunesha ibirushya n’ ibigeragezo byo mu minsi ya nyuma. Duharanira ko ubwami bw’ Imana bukomeza kwaguka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza