Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umukobwa wa Billy Graham yavuze ko Imana irimo gutera (...)
Umukobwa wa Billy Graham yavuze ko Imana irimo gutera umugongo Amerika kubera kuba indiri y’ibyaha bikomeye

Umukobwa wa Billy Graham ( Billy Graham ni umukambwe w’imyaka 97, akaba umuvugabutumwa mpuzamahanga umwe mu bagaragaje impinduka zikomeye muri iki kinyejana kubera gukoreshwa n’Imana), Anne Graham Lotz yavuze ko Imana irimo gutera umugongo igihugu cyabo cya Leta zunze ubumwe za Amerika, kubera kuba indiri y’ibyaha no gushyigikira amategeko ahabanye n’ubushake bw’Imana no kurwanya umugambi wayo arimo nko gushyingira ababana bahuje ibitsina.

Mu kiganiro na The Christian Post Lotz yatangaje mu magambo yeruye, atarya iminwa ku bijyanye n’icyo yita uruhare rwa Amerika nk’igihugu cy’igihangange gikataje mu gushyigikira ko ibyaha bikomeye bishinga imizi. Yavuze ko nta kabuza Amerika ifitanye urubanza n’Imana kuko irimo kuzamura ab’urungano bahabanye n’umugambi w’Imana kuko ibigisha ibihabanye n’amahame y’ijambo ryayo. Akavuga ko ibi biri mu bizatuma Imana irushaho gutera umugongo iki gihugu. Ati ‘’ Imana irimo gutera umugongo Amerika, yarabivuze, ibisubiramo, irongera irabivuga nk’uko ijambo ryayo rigira riti ‘’ Nimunta, nanjye nzabata.’’

Anne Graham Lotz washinze umuryango w’ivugabutumwa witwa AnGeL Ministries, akaba n’umuyobozi mushya w’ikitwa National Day of Prayer ishinzwe gutegura amasengesho yo gusengera igihugu, yanagarutse ku buzima bwa se, avuga ko yari akwiye kubera benshi ikitegererezo nubwo ageze aho ashaje ariko ubwonko bwe bukiri buzima kubera kubaha Imana. Ati ‘’Nubwo atakiva ku gisasiro, intebe ye ikaba ifite amapine ariko ubwonko bwe buracyari buzima nubwo wenda butakwihuta nk’uko byahoze.’’

Mu ijambo rye yagezaga ku bapasiteri batandukanye, yabasabye kuba umusemburo w’ibyiza no guharanira ukuri kw’ijambo ry’Imana. Aha yatangaga urugero k’umubyeyi avuga ko atekereza ko Imana ifite impamvu ikimuhaye ubuzima, kuko yabaye umuntu wo kwizerwa, kandi agifite umutima w’ubutumwa bwiza, ukibabazwa n’abarimbuka kandi akabasengera. Ati ‘’ ibi bikwiye kubabera urugero mugasigasira umurimo w’Imana yabahamagariye.’’

Bamwe mu bakozi b’Imana batandukanye hirya no hino ku isi bakunze gushyira Amerika, nk’igihugu cy’igihangange kuba ikiraro satani yambukiraho yinjiza amahame ye agamije kurwanya Imana. Abavuga ibi babishingira ku kuba iki gihugu gikataza mu gutora amategeko ahabanye n’ijambo ry’Imana, arimo nko gukuramo inda, gushyingira abahuje ibitsina ndetse n’andi nkayo kitwaje ibyo kita kudahutaza uburenganzira bwa muntu. Ibi kandi ntibigarukira muri Amerika kuko kinakoresha uko gishoboye kitwaje kuba kivuga rikijyana ku isi mu kigakwirakwiza iyi myumvire, yewe n’igihugu kitandukanije nabyo kigasabwa kubyitondera cyane iyo kihategereje inkunga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

mugabo emmanuel kuwa 6-06-2016 saa 14:17
 

Gusa Imana izahora ari Imana ibihe byose gusa abagize amahirwe tukayimenya tuyibwire nabandi mugihe dufite

Emmanuel kuwa 31-05-2016 saa 08:09
 

Ndashi m’Imana komuriyisi harabantu bafitishaka ryiby’Imana! Imana imuhumugisha benedata mureke dusenge kuko Iminsi arimibi , agakiza karatwegereye kurut’igihe twizereye.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza