Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umumisiyoneri muri Koreya y’Amajyaruguru ahamya ko Leta (...)
Umumisiyoneri muri Koreya y’Amajyaruguru ahamya ko Leta itoteza abakristo kubera gutinya imbaraga z’amasengesho

Koreya y’Amajyaruguru ni igihugu kiza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu bitoteza cyane abakristo ku isi. Iki gihugu gishyira imbaraga nyinshi mu gukumira abamisiyoneri bajya kuvugayo ubutumwa bwiza bwa Yesu no gutoteza abakristo, ibintu umumisiyoneri w’umunyamerika yemeza ko bifitanye isano no gutinya imbaraga z’amasengesho.

Umumisiyoneri Kenneth Bae avuga ko atangazwa no kumva Leta ikomeye nka Koreya y’Amajyaruguru ihanganye n’abakristo, ibashinja gushaka guhirika ubutegetsi mu gihe nta ntwaro zisanzwe bagira.

InfoChretienne yatangaje ko bitangaje kubona imbaraga Leta ya Koreya y’Amajyaruguru ishyira mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu, no gutoteza abamisiyoneri bajyanayo ubutumwa. Uru rubuga rushingiye ku buhamya butangwa na Kenneth Bae wahuye n’iri sanganya rutangaza ko utashidikanya ko iyi Leta itinya imbaraga z’amasengesho y’abakristo.

Uyu Kenneth Bae yari yakatiwe igihano cyo gukora imirimo y’ingufu imyaka 13, azira kuba yaraje kuba umumisiyoneri mu ri Koreya y’Amajyaruguru.

Mu buhamya agira ati ‘’ Umucamanza yambwiye ko ndi umunyabyaha mubi w’umunyamerika, ko ngo nta wundi bigeze babona kuva Koreya yaba mu bihe by’intambara, ndabanza nti kubera iki? Ansubiza ko ngo uretse kuba naraje nk’umumisiyoneri uzanye ubutumwa bwiza bwa Yesu ngo ko nakoze n’icyaha cyo gushaka abo dufatanya.’’

Uyu Kenneth yemeza ko atashidikanya ko Koreya y’Amajyarugu yabonye imbaraga ziri mu masengesho no kuramya Imana nk’intwaro zikomeye. Bae Kenneth ngo yatangajwe no kubona umucamanza avuga ko yari afite umugambi wo guhirika ubutegetsi yifashishije amasengesho no kuramya Imana.

Ati ‘’ Mu by’ukuri nubwo batabyemera ariko babonye ko amasengesho ari intwaro ikomeye yabarwanya.’’ Kenneth yarekuwe mu mwaka w’2014 ku buvugizi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika. Ubu buhamya akaba yarabutanze mu gitabo cye yise ‘’Not Forgotten’’, ugenekereje mu Kinyarwanda no nko kuvuga ko bitibagiranye.

Kenneth asaba abasomyi b’igitabo cye kuzirikana abaturage bo muri iyi Leta basa n’abatawe bakabagirira impuhwe.

Mu buhamya bwe avuga ko nta muntu ukwiye gushidikanya ku mbaraga z’amasengesho, niba Leta ikomeye nka Koreya y’Amajyaruguru yatura igashinja abakristo bayo gushaka guhirika ubutegetsi babinyujije mu masengesho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Bosco kuwa 24-05-2016 saa 08:00
 

NI UKURI MURAKOZE MUNTEYE KONGERA KUZIRIKANA KU MBARAGA Z’AMASENGESHO, KU BWIYO MPAMVU RERO TWE DUFITE UBUYOBOZI BWIZA BUDUHA UMUDENDEZO WOGUSENGA DUSENGE TUZIRIKANA ABO BENEDATA BARENGANA BAHORWA UBUTUMWABWIZA BW’UMWAMI WACU YESU CHRIST.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza