Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umuntu aguhemukiye abishaka wabigenza gute?
Umuntu aguhemukiye abishaka wabigenza gute?

Igihe cyose umuntu aguhemukiye ujye wihutira ku mubabarira kuko ari ko ijambo ry’Imana rivuga ariko kandi uharanire ko uwaguhemukiye amenya ko yagukoreye nabi kugira ngo abashe kwihana no kwakira imbabazi z’Imana.

Hariho abantu bahemukirwa nabo bagahita bavuga bati reka nze nkwihanize ku buryo n’ubutaha utazabikinisha, ibi ntabwo byemewe ku mukristo.

Ni ukuri ko Bibiliya itubwira ngo tujye tubabarira abaduhemukiye bose. Igihe Yesu Kristo yabwirizaga ubutumwa bwiza ku misozi itandukanye, yaravuze ati “ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu” Matayo 6:15. Gusa ariko kubabarira ntibivuze kwirengagiza amakosa yakozwe, cyangwa kurebera ibintu byose binyuranije n’amategeko. Imwe mu nshingano z’abami ba Isirayeli ni “Kurengera amategeko no gukiranuka mu ishyanaga ry’Imana” - 1 Abami 10:9.

Senga kugira ngo Imana ihindure uwo muntu kandi imwemeze ibyaha bye. Ikiruta ibindi, Senga kugira ngo yegurire Yesu ubugingo bwe bwose. Icyo akeneye kuruta ibindi byose, ni ukumenya no kwakira imbabazi z’ Imana zibonwa gusa iyo umuntu yihannye ibyaha bye akizera ko Imana ibasha kumubabarira binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo witangiye abantu bose.

Ikiyongera kuri ibi ni uko ukwiye gusaba Imana ngo igufashe kwigira kuri ibi. Wirinde kuba utagize icyo yitaho ahubwo ube maso. Ikindi kandi, saba Imana kugufasha kuba urugero ku bandi haba mu kazi kawe no mu buzima bwawe bwa minsi yose. Bibiliya iravuga iti “Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete” - Abakorosayi 4:5

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza