Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umupasitori muri Cuba yarekuwe Nyuma y’amezi 6 ari muri (...)
Umupasitori muri Cuba yarekuwe Nyuma y’amezi 6 ari muri gereza

Igihugu cya Cuba ni kimwe mu bihugu Abakristo batakunze kubonamo ubwisanzure kuko bigoye kuba wahabwa uburenganzira bwo gutangiza itorero no guhabwa umwanya waho wakorera uwo murimo.

Rev Jesús Noel Carballeda,w’imyaka 45 y’amavuko,uturuka mu mujyi wa Havana,akaba yarafungiwe muri gereza ya Valle Grande yahitwa San Antonio de los Baños azira kuba yarakoze amateraniro y’agikristo bivugwa ko bitaribyewe n’amategeko. Yarekuwe nyuma y’amezi atandatu afunzwe kandi atagejejwe imbere y’ubutabera.

Uy’umupasitori itorero ayoboye rikaba ryegamiye kuri Apostolic Movement,rimwe mu matorero ari gukura cyane kandi yaguka muri Cuba ariko ubuyobozi bushinzwe kwandika amadini bukaba bwaranze kubaha uburenganzira bwogukora ku mugaragaro bityo ibikorwa byose bakoze bigafatwa n’ibitewe n’amategeko.

Bitewe nuko ubuyobozi bwanze kubaha uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro,umugore wa Carballeda yavuze ko bahisemo gukorera amateraniro hanze ku mugaragaro,gukodesha ibyumba byoguteraniramo kuko ubuyobozi bwanze kubaha ahantu hazwi bakorera ibikorwa byo kwizera kwabo.

Carballeda si ubwa mbere yari afunzwe azira uwo murimo wo gukora amateraniro yagikristo kuko mu mwaka w’2000 nabwo yari yafunzwe amezi 4 azira gukorera amateraniro mu rugo rwe,ikirego yari yarezwe n’umusirikare bari baturanye. Kuva icyo gihe yashyeho ingenza kugira ngo atazongera guteraniriza abantu iwe ngo basenge ariko akomeze kujya ayobora amateraniro hirya no hino.

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira ukwishira ukizana kwa gikristo,utangaza ko gufungwa kwa Carballeda ari kimwe mu bimenyetso byaranze ikandamizwa ry’ubukristo muri Cuba mu myaka mike ishize.uyu mupasitori akaba yararekuwe kuwa 31 z’ukwezi gushize kwa munani.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza