Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umupasitori nyuma yuko bamurasiye umugore we atwite (...)
Umupasitori nyuma yuko bamurasiye umugore we atwite asanga “Imana ari nziza ibihe byose.”

Umushumba w’Itorero ryitwa “Resonate church” ribarizwa muri Indianapolis muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari mu bihe bikomeye by’umubabaro ariko kandi byuzuyemo ibyiringiro bikomeye ko nta kintu na kimwe kibaho Imana itakizi. Ibi biraterwa n’urupfu rw’umugore we witabye Imana nyuma yuko arasiwe I we n’abantu batabashije kumenyekana nubwo hakekwa ko yaba ari agatsiko ka mabandi kari inyuma y’ubwo bwicanyi.

Inkuru dukesha Christian Today, ivuga ko Amanda Grace Blackburn yari afite inda y’amezi 4, yarasiwe I we mu rugo kuwa gatatu mu masaha ya mu gitondo, bamwihutana kwa muganga ngo barebe ko barokora ubuzima bwe ariko biranga kuko nyuma y’umwanya muto yahise yitaba Imana.

Umugabo we, Davey Blackburn, mu kababaro kenshi ariko kuzuyemo ibyiringiro bikomeye, yagize ati” nkuko mbabaye cyane kandi nkomerekejwe no kubura umugore wanjye nkunda cyane, ni nako nuzuye ibyiringiro n’ikizere ko hari ikintu kiza kigomba gukurikira ibi byabaye.”

Ubu bwicanyi bwabaye nyuma ya ma saha 3 gusa habaye ubujura ku nzu ituranye no kwa nyakwigendera Amanda Grace Blackburn, cyakora inzego zishinzwe umutekano ntizagaragaje niba ibyo bikorwa byombi bifitanye isano. Davey Blackburn yahoze ari umushumba uhagarariye urubyiruko I NewSpring, Anderson mbere yuko yimukira Indianapolis gutangiza irye ryitwa Resonate Church abafatanije n’umugore mu mwaka w’2012.

Uyu mugabo mu bihe bye bimukomereye, akaba yandikiye itorero ibaruwa ifite ubutumwa buvuga ko Imana ifite impamvu yemeye bikabaho ko kandi afite ibyiringiro byuzuye ko hari ikintu kiza kigomba kuzabikurikira.

Agendeye ku ntego umugore we yagiraga yo guhora yishimiye ko abantu bakizwa bagarukira Yesu Kristo, Davey yavuze ko yizeye ko gupfa ku mugore we kuzaza abantu benshi k’umwami Yesu kandi kugatanga umurage mwiza wo kwizera muri Yesu Kristo. Ibyiringiro by’uyu mugabo bikaba bishingiye ku kuri kw’ijambo ry’Imana nkuko riboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 8:28.

Yasoje avuga ko ashikamye kandi akomejwe n’Imana kuko Imana ikiri nziza mu buzima kuko ibasha guhindura umubabaro ibyishimo kandi akaba avuga ko Imana itazabura kumugenera ibyiza nubwo bimeze bityo.

Nshuti mukunzi wa Ubugingo.com,Ese mu bihe bikugoye Wabasha kwatura ibyiringiro byawe? Ese wemera ko Imana no mu bihe iba iri kumwe nawe?. Ntukwemere guheranwa na gahinda ahubwo ukomeze wiringire Imana yawe kuko ihora ari nziza ibihe byose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza