Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umurwanyi mu mutwe wa ISIS yakiriye Yesu
Umurwanyi mu mutwe wa ISIS yakiriye Yesu

Uyu murwanyi mu mutwe ukora ibikorwa by’ iterabwoba wa ISIS ugizwe n’ intagondwa zigendera ku matwara akaze ya Kiyisilamu, yatangaje ko yakiye Yesu Kristo nyuma yo gusinzira, akabona mu nzozi umuntu wari wambaye ibyera akamubwira ati "Uri kwica bantu banjye" ; Umuntu uyu murwanyi yahise yizera ko ari Yesu Kristo.

Nkuko The Christian Post yabitangaje , ngo ibi bibaye kuri uyu murwanyi nyuma y’ ighe kinini yica umusubizo umubare utari muke w’ abakristo.Akaba yahise yihana ibyaha birimo n’ ubwicanyi bukomeye yari amaze iminsi akorera abakristo.

Nk’ uko Uyu murwanyi yabitangarije Gina Fadely umuyobozi w’ itsinda ry’ urubyiruko rukwirakiza ubutumwa bwiza rya Youth With A Mission Frontier Missions(YWAM); Ngo hari hashize iminsi mike , ubwo uyu mugabo wari usanzwe abarizwa mu mutwe ukora ibikorwa by’ iterabwoba ahantu hatandukanye ku isi ISIS, yari agiye kwica umuntu , akabanza kumuha Bibiliya ngo azajye ayisoma. Kuva icyo gihe uyu murwanyi yatangiye gusoma iyo Bibiliya mu gihe cye cy’akaruhuko ndetse no mu gihe yabaga araye izamu nijoro, hanyuma atangira kujya asurwa mu nzozi n’umuntu wazaga yambaye imyenda yera akamubwira ko arenganya ubwoko bwe.

Imirimo n’ ibitangaza by’ Imana , birakomeza kugenda bigaragara ku isi hose. Imana ikora ibyo abana b’abantu badatekereza mu gihe ishakiye.Abarwanyi bo mu mutwe wa ISIS ubusanzwe bazwiho kwica batababariye abakristo babaciye imitwe no kubatera amabuye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza