Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umuryango INUMA Y’AMAHORO uracyari mu kababaro nyuma yo (...)
Umuryango INUMA Y’AMAHORO uracyari mu kababaro nyuma yo gutabaruka kwa Rev.Past. Eustache Karangwa

Mu nama ya komite nyobozi y’umuryango INUMA Y’AMAHORO yateranye bwa mbere nyuma yo gutabaruka kwa Rev. Pastor Eustache KARANGWA, uyu muryango watanze ubutumwa bw’akababaro no gufata mu mugongo umuryango n’incuti ze.

Ubutumwa uyu muryango wagejeje ku UBUGINGO.COM bukaba buteye ku buryo bukurikira:

‘’Umuryango INUMA Y’AMAHORO wakiriye inkuru y’incamugongo yo gutabaruka kwa Rev. Past Eustache KARANGWA mu kwezi kwa Cyenda 2014.

Mu nama ya mbere ya Komite Nyobozi y’umwaka wa 2015 , Komite isanze bikwiye kwandika ubutumwa bw’akababaro ku muryango wasizwe n’intwari ku murimo w’Imana, Rev. Past. Karangwa Eustache ku bwo kwibuka ibikorwa n’inama nziza byaranze nyakwigendera.

Umuryango INUMA Y’AMAHORO ubabajwe n’inkuru yo gutabaruka kw’intwari ku murimo w’Imana, Rev. Past. Eustache Karangwa.

Ubu butumwa n’ubwo gufata mu mugongo Umuryango tubizeza kubaba hafi mu masengesho yo kubakomeza. Rev. Karangwa Eustache yabaye umunyamuryango w’INUMA y’AMAHORO kugeza atabarutse mu kwezi kwa Cyenda 2014.

Inama ze nziza no kwitabira ibikorwa by’umuryango bizahora byibukwa igihe cyose. Dufite Ibyiringiro byo kuzongera ku mubona kuri wa munsi. Imana ikomeze kuba hafi y’umuryango wa Nyakwigemdera.’’

Bridget Howard, Umuyobozi w’Umuryango INUMA Y’AMAHORO. (Ubu butumwa buje kuri y’itariki kubera ko aribwo bwa mbere Komite nshingwa bikorwa Y’INUMA Y’AMAHORO iteranye nyuma yo gutabaruka kwa nyakwigendera Rev. Karangwa Eustache.)’’

Tubibutse ko Nyakwigendera Rev. Past Eustache Karangwa, yari umushumba mukuru mu itorero ‘’Inkuru nziza’’, akaba yaratabarutse tariki 16 Nzeri 2014.

Ushobora gukanda hano ugasoma inkuru twari twabagejejeho yerekeye urupfu rwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza