Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ibyo IS ikorera (...)
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ibyo IS ikorera abaturage harimo n’abakristo bisa na Jenoside

Raporo y’umuryango w’abibumbye iragaragaza ko ibyo umutwe wa Leta ya Kisilamu ukorera bamwe mu baturage, ugamije gukwirakwiza no guhindurira za Leta kugendera ku mahame ya Isilamu, ari nayo ntandaro yo kwibasira abakristo bisa na Jenoside.

ChristianToday itangaza ko mu kiganiro n’abanyamakuru Umuryango w’abibumbye wavuze ko kuri ubu hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ubugizi bwa nabi IS ikora. Iyi raporo kandi ivuga ko abagore n’abana muri Siriya bakomeza kugirirwa nabi mu buryo bukomeye, aho bamwe bahohoterwa, abandi bagafatwa bugwate.

Abakoze iyi raporo bavuga ko baganiriye n’abantu mu ngeri zitandukanye barimo abanyamakuru, abaganga, abanyamategeko, abarokotse ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bihamya neza ko ibikorerwa aba baturage kimwe n’abakristo batotezwa byaba biganisha kuri Jenoside.

Ubugizi bwa nabi IS ikora burimo guhitana ubuzima bw’abakristo, gutegeka abatari abayoboke b’idini ya Isilamu kuba bo, kubakura mu byabo, gufata abagore ku ngufu ndetse no kubahohotera bataretse n’abana.

Kuri ubu hirya no hino ku isi haravugwa ubwicanyi bukabije bukorwa n’uyu mutwe, kandi bukaba bugenda bufata indi ntera kubera umugambi wabo w’uko isi yose yagenera ku mahame ya Isilamu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza