Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umushumba mukuru wa Kiriziya Gatolika ku isi Papa (...)
Umushumba mukuru wa Kiriziya Gatolika ku isi Papa Francis ntabwo yemeranya na Barrack Obama ku burenganzira bw’Abatinganyi.

"Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira" Abalewi 20:13a

Mu minsi ishize umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yagiriye uruzinduko ku mugabane w’Amerika, mu bihugu yasuye, yagendereye n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yabonanye n’abategetsi bicyo gihugu cy’igihangange ku isi.

Mu ijambo ry’uyu mushumba w’idini Gatolika ku isi, yagaragaje kutumvikana na perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barrack Obama kubijyanye n’uburenganzira bw’ababana bahuje igitsina. Izi mpaka zari zishingiye kugutandukanya ukwishyira ukizana kw’imyemerere n’uburenganzira bw’abatinganyi. Ibi papa Francis yabitangarije I Philadelphia ubwo yari agiye gufata indege imwerekeza I Roma mu butaliyani nkuko tubikesha ikinyamakuruThe Christian Post.

Ku cyumweru Obama yavuze ko ukwishyira ukizana kw’idini cyangwa kwimyemerere bidasobanuye ko hari umunyamerika n’umwe wemerewe kwica itegeko nshinga, aboneraho no kuvuga ko abadashyigikiye ubutinganyi bagomba kwemera kandi bagashyigikira abababana bahuje igitsina nkuko itegeko nshinga ry’icyo gihugu rivuga. Yakomeje agira ati” nubwo twemera kandi tukubaha inzego zitandukanye zirimo n’amadini ariko ntituzigera twihanganira ngo dushyigikire abanyapolitiki bagaragaza ivangura iryari ryo ryose kuko uko atari guteza imbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibyo byose byari biturutse ku kibazo Papa Francis yarakomojeho kijyanye na Kim Davis wari umaze iminsi mike afunguwe nyuma yo kumara igihe muri gereza aregwa kuba yarimye abasabaga uburenganzira bwo kubana bahuje igitsina mu gace abereye umuyobozi.

Uyu mugore Kim Davis yavuze ko yizera ko abantu bemerewe kubana ari abadahuje igitsina, umugore umwe ku mugabo umwe, avuga kandi ko we atemera rwose gushyingiranwa kwabahuje igitsina bityo akavuga ko itegeko ritatuma yahindura imyemerere ye.

Yagize ati" Amategeko y’Imana nizera ntiyemeranya n’ibyo ndigusabwa gukora mu kazi kandi ntushobora kwitandukanya nikiri mu mutima wawe ndetse no muri roho yawe ariyo mategeko y’Imana.”

Nguwo Kim Davis wakuruye izo mpaka hagati ya Papa Francis na Perezida Obama

Nubwo abenshi bakomeje kumwita intwari, we avuga ko ari umuntu usanzwe ariko wahinduwe cyane rwose n’ubuntu bw’Imana, akavuga ko ibyo we abayifuza ari ugukomeza guteza imbere umuryango we, gufasha abandi yicishije bugufi kandi bitanyuranije no kwizera kwe.

Papa Francis akaba yaravuze ko byaba ari ikibazo gikomeye igihe haba hari uburenganzira bwa muntu bwirengagijwe hagamijwe kubahiriza ubundi runaka, kuri Papa Francis asanga Kim Davis afite uburenganzira bwo kugaragaza ibyo yemera n’ibyo atemera kuko ari uburenganzira bwe.

Obama akaba yarakiriye umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi muri White House kuwa gatatu w’icyumweru gishize aho baganiriye ku bintu byinshi bitandukanye harimo: guharanira ukwishyira ukizana kw’iyobokamana n’umutekano muri rusange.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza