Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umutekano w’iteka ryose
Umutekano w’iteka ryose

Iyo abantu bamaze kwakira Kristo nk’Umucunguzi wabo, baba bagiranye n’Imana ubusabane bubizeza umutekano w’iteka ryose.

Muri Yuda 24 havuga ngo: "Nuko ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y’ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje" Ububasha bw’Imana bushobora kurinda uwizera gusitara. Ni Yo, ishobora kuduhagarika imbere y’ubwiza Bwayo, si twebwe,. Umutekano wacu w’iteka ryose ni uburyo turinzwe n’Imana, ntabwo ari ugushikama mu gakiza kacu.

Umwami Yesu Kristo yaravuze ngo: "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, ntawe ushobora kuzivuvunura mu kuboko kwa Data" (Yohana 10:28-29b). Yesu na Data baratubumbatiye cyane mu kiganza cyabo. Ni nde washobora kutugobotora mu kiganza gikomeye cya Data n’Umwana?

Mu Abefeso 4:30 hatubwira ko abizera "bashyiriweho kuba ikimenyetso kugeza ku munsi wo gucungurwa." Niba abizera badafite umutekano w’iteka ryose, icyo kimenyetso ntigishobora kuba koko ari icyo ku munsi wo gucungurwa, ahubwo cyaba gusa ikimenyetso cy’umunsi wo gucumura, gusohoka mu byiringiro, cyangwa gutakaza kwizera. Muri Yohana 3:15-16 hatubwira ko umuntu wese wizera Yesu Kristo "azahabwa ubugingo buhoraho." Niba umuntu yarasezeranijwe ubugingo buhoraho, ariko nyuma akabwamburwa, ntabwo mu ntangiro aba yarabaye na rimwe "uwo kubaho iteka ryose". Niba rero umutekano w’iteka ryose utabaho, amasezerano y’ubugingo buhoraho avugwa muri Bibiliya, yaba ari ukwibeshya.

Ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi, cyerekeye umutekano w’iteka ryose kiri mu Abaroma 8:38-39, "Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abadayimoni, cyangwa ibiriho cyangwa ibizabaho cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ibujyakuzimu, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu." Umutekano wacu w’iteka ryose ushingiye ku rukundo rw’Imana ifitiye abo yacunguye bose. Umutekano wacu w’iteka ryose ni Kristo wawishyuye, ni Data wawudusezeranije, maze Umwuka Wera awushyiraho iKimenyetso.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza