Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umutwe wa Boko Haram ku isonga mu kubuza amahwemo (...)
Umutwe wa Boko Haram ku isonga mu kubuza amahwemo abakristo mu majyaruguru ya Nijeriya

Amajyaruguru y’igihugu cya Nijeriya ni kamwe mu duce tugize umugabane wa Afurika abakristo babayeho mu kaga kubera ihohoterwa rikabije bakorerwa n’imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu by’umwihariko Boko Haram. Hashize igihe kinini abakristo bo muri aka gace babayeho mu kababaro nubwo ijwi ryabo ritigeze ryumvikana cyane mu duce tuberamo itotezwa.

Urubuga InfoChretienne.com rwatangaje ko imibare yashyizwe hanze n’Umuryango wa Gikristo muri Nijeriya igaragaza ko kuva mu mwaka w’2006 kugeza 2014 byibuze abakristo basaga 1,3 bakuwe mu byabo, abagera ku 11,500 baricwa naho insengero 13,000 zigasenywa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka tariki 24 Gashyantare nibwo Umuryango w’abakristo muri Nijeriya ( Christian Association of Nigeria) washyikirije umuryango ureberera abakristo batotezwa witwa Organisation Portes Ouvertes raporo ivuga ku ngaruka mbi gutotezwa kw’abakristo bigira mu majyaruguru ya Nijeriya.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango w’abakristo muri Nijeriya Pasteri Musa Asake yatangaje ko iyi raporo yari igamije kugaragaza isura nyayo y’ibibera mu gihugu cyabo.

Iyi raporo kandi ikomeza igaragaza ko Boko Haram, umutwe wa mbere w’iterabwoba mu kwica abantu ari wo uri ku isonga muri iki kibazo. Ibi bikiyongeraho izindi nsoresore z’abashumba b’aba isilamu batumye abakristo basanga 40,000 bava mu byabo bakimuka.

Uyu muryango ushinja inzego za Leta ya Nijeriya kurebera ubu bwicanyi bukorerwa abakristo, ugasaba inzego zitandukanye z’igihugu, umuryango w’abibumbye ndetse n’indi miryango itandukanye gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo kurengera aba bakristo bameze nk’abatawe.

Michel Varton, umuyobozi w’umuryango Portes Ouvertes avuga ko aba bantu basa n’abatagira kivugira bakeneye kwitabwaho, gusengerwa ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kubafasha mu rwego rwo kubagarurira icyizere.

Nubwo ibi byose ariko biba igihugu cya Nijeriya ni kimwe mu bihugu bifite itegeko nshinga ritanga ubwisanzure bwo gusenga uko umuntu ashatse. Icyakora nanone kiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza