Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umutwe wa ISIS waciye imitwe abakristo 21!
Umutwe wa ISIS waciye imitwe abakristo 21!

Umutwe ugendera ku matwara ya Kisilamu, “Islamic state” wo muri Irak na Syria (ISIS) wasohoye indi videwo ku munsi w’ejo . Kuri iyi nshuro ukaba ugaragaza abakristo bagera kuri 21 bo mu itorero ryo mu misiri ry’abakobute (Egyptian Coptic Christians).

Nk’uko “The Christian Science Monitor” dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, ngo iyi videwo ikaba ijya gusa cyane nk’iyo uyu mutwe nanone uheruka gusohora igaragaza umupilote w’indege w’umunya Jorudaniya witwa “Muath al-Kassasbeh in a cage” watwitswe n’uyu mutwe ari muzima.

Iyi nkombe aba bakristo bahuriyeho n’akaga; ibihumbi by’abaturage muri rusange by’abanyamisiri bajyaga banyura kuri iyi nkombe ya Lybia bajya gushaka akazi mu bihugu bituranyi baburiwe ko badakwiye kongera kuhanyura muri iyi minsi kuko nta mutekano urimo kurangwa muri aka gace.

Uyu mutwe ukomeje kugabwaho ibitero by’indege biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Syria na Irak. Ufite amashami muri Libya na Misiri ukaba uharanira gushyiraho leta igendera ku matwara y’idini ya Islam. Perezida w’iki gihugu cya Misiri Abdel Fattah al-Sisi nyuma y’iki gikorwa cy’ubunyamaswa yahise ashyiraho icyumweru cyo kunamira izi nzirakarengane anavuga ko igihugu ayoboye kizakora ibishoboka kighorera abishwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza